ABAGABO BARARYA IMBWA ZIKARYORA
Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu w'igitinyiro akoze icyaha aho kukimuhamya bakakigerekera uwo bari kumwe by'amaherere, akaba ari we ugihanirwa; ni bwo bagira, bati «Abagabo bararya imbwa zikaryo ra !» Wakomotse kuri Sabuhorobwa Rwishyura w'i Mukarange mu Buganza bugana u Mutara (Byumba); ahasaga umwaka w'i 1860.
Ubwo hari ku ngoma ya Rwabugiri, Sabuhoro uwo akaba yaravaga inda imwe n'uwitwa Nzigiye, bombi bakaba bene Rwishyura w'umugaragu wa Rwigenza. Rwishyura amaze gupfa, Nzigiye aba ari we umusigarira mu buhake, kuko yari azwi kurusha Sabuhoro; yari azi gushyenga no gusetsa mu biganiro no mu bitaramo; bituma nyirabuja amutonesha byimazeyo, bigeza ubwo bajya baryamana kuko yamwigizeho «nduhura » (= Umugaragu umara nyirabuja akarigirigi baryamanye).
Nuko muka Rwigenza amaze gukunda Nzigiye bitihishira, bituma bagenzi be bamugirira ishyari. Bagumya kubihurahura. Aho bigeze barerura bamurega kuri shebuja; bati « Buriya butoni Nzigiye afite ku mugore wawe nta handi buturuka ni uko baryamana». Ubwo Rwigenza ntiyabyitaho kuko yakundaga uwo mugore cyane, agakunda na Nzigiye ku bwa bya biganiro yagiraga. Bagumiriza kumureguza bigeze aho Rwigenza arabyemera. Abwira abo barezi, ati«Ikizabinyemeza ni uko mu za mugenzura mukamufata; naho gukeka gusa ntibyahana umuntu». Abarezi bati «Ibyo byo si agatinze, ni ejo tukamugushyikiriza ? ! » Batangira ubwo baramugenza.
Ariko hagati aho Nzigiye akaba yaratashye iwe asigarirwaho na murumuna we Sabuhoro . Bidateye kabiri, muka Rwigenza atuma Sabuhoro kuri mukuru we ati «Ugende umbwirire Nzigiye azaze anyitabe vuba kandi muzagarukane ». Sabuhoro aragenda arabimubwira. Koko baragarukana. Bageze kwa Rwigenza, Nzigiye aramukanya na nyirabuja banzika ikiganiro, barashyeshyenga by'abakumburanye ; bigeza aho akaryana mu mpuzu no mu ihururu karabuguga barabugwabugwa. Muka Rwigenza ahamagara Sabuhoro aramwongorera, ati «Heza abari aho bose hasigare Nzigiye nawe gusa ». Sabuhoro arabaheza ; bamaze kugenda nyirabuja aramubwira, ati « Hagarara mu rugo uheze he kugira uwinjira mu nzu umu ».
Abarezi ba Nzigiye baba babikenze; bajya mu gico inyuma y'inzu barubikira, nyamugore na Nzigiye banzika ibyabo. Bamaze gushyikirana abubikizi baza biruka. Nzigiye yumvise imirindi ahubuka ku buriri arasimbuka abacamo aranduruka. Sabuhoro asigara aho ahukwahukwa. Babonye Nzigiye abasize bafata murumuna we; bamukubita inshyi bamushyira Rwigenza. Bamumugejejeho, bati «Twafashe Nzigiye kuri ya magambo twavuganye aducamo araducika, none tukuzaniye murumuna we, kuko ari we wari ku muhezo !»
Rwigenza abyumvise ararakara; ategeka ko baboha Sabuhoro kuko na we atari karembe. Bamubohera mu nzu muka Rwigenza arimo. Bakomeje kumushungera bumva amagambo y'amatakirangoyi yavugaga, bituma nyirabuja agira ibitwenge n'ubwo yari yamanjiriwe afite ikimwaro, araturika araseka. Sabuhoro yumvise ko uwo mugore na we amusetse ariyumvira; ati « Naruha sabutindi Sabuhoro naruha!! Ubonye ngo uwasambanye acike, none uwo basambanyaga na we yubahuke anseke! ati “Abagabo bararya imbwa zikaryora ! » - iyo bashatse baravuga ngo « ... imbwa zikishyura ! »
Abari aho bose baraturika baraseka inkwekwe isaguka inzu; bituma na Rwigenza ashira uburakari na we araseka, ndetse ategeka ko babohora Sabuhoro. Baramubohora. Amaze kuva ku ngoyi, akurikira mukuru we bagenda uruhenu, bajya gukeza i Jali kwa Gacinya ka Rwabika rwa Gahindiro. Nzigiye ahagabana inka z'amagumba ngo azaziguze; ariko aho kuziguza aziragirira iwe i Mukarange, zirondoka zibyara inyana z'imishishe isa na bike.
Bukeye Rwabugiri yugamayo, abonye iyo mishishe Nyirakayogera muka Nzigiye afashe neza, bituma agabira umugabo we u Mutara wose n'inka zitwa Urugaga. Nzigiye aratunga aratunganirwa, ya magambo Sabuhoro yavugiye ku ngoyi asetswe na nyirabuja, na yo abona umwanya mu bitaramo kwa mukuru we. Bitinze amenyekana n'ibwami, bituma Rwabu giri amugabira inka zitwaga Akarema.
Nuko kuva ubwo ayo magambo yakijije Sabuhoro aramamara ahinduka umugani, bacira ku muntu woroheje babonye yitiriwe icyaha cy'ukomeye; bakagaragaza ako karengane, bagira, bati «Abagabo bararya imbwa zikaryora !»
- Kuryora = Kwishyura by'amaherere.