AGASIMBA KACIYE IGIKUBA MU BANTU
Umunsi umwe, inzara yarateye mu bikoko byo mu ishyamba. Havamo agasimba kamwe gahungira mu gihugu cyari gituwe n’abantu. Umunsi umwe ako gasimba gaturuka muri iryo shyamba kaza kavuza induru kavuga kati: yemwe rubanda rw’umwami, nimuhunge abanzi barabateye. Abantu bakumvise bakuka umutima, barahunga bose ibintu byabo babita aho. Muri iryo hunga, Umugabo w’umunyabwoba atinya guhungana n’abandi, acukura umobo mu nzu ye yihishamo. Rubanda rwose rumaze guhunga, ka gasimba kigarurira ingo zabo n’inka n’ibindi bintu byose. Uko bukeye agasimba kakica inka kakarya. Hashize ukwezi, wa mugabo wari mu mobo awuvamo ajya kureba iby’imusozi. Asanze nta muntu ugicaracara hanze, agira ubwoba yisubirira mu mobo. Arongera arasohoka bwa kabiri, aroye asanga ari nta cyagize icyo kiba. Ingo n’amazu byose biraho. Agiye kubona, abona agasimba ni ko kahikunenga konyine muri ibyo bintu byose.
Uwo mugabo amaze kukitegereza no kumva ko abantu bahunze ubusa, yiyemeza kujya kugarura rubanda no kubahumuriza. Ati: mwahunze ubusa, ya nduru twumvaga ni agakoko kayivuzaga duhubuka duhunga tutazi icyo duhunze. Abantu bamaze kubyumva, bumvise ko bahunze ubusa baragaruka. Bamaze kubona ako gasimba k’amabwa barumirwa ndetse barigaya bati: guhunga tutazi icyo duhunga ! Nuko ka gasimba bagahurizaho amacumu, barakica. Bamaze kukica, basubira mu byabo. Ariko bigira nama yo kutongera guhunga bahubutse. Niyo baterwa bakwitabara aho kwiruka bataye ibyabo.