AHO INTAGANZWA YICAYE NTIHAVA!

Uyu mugani bawuca iyo bashaka kurwana ku wigumanya mu makuba akihagararaho yanga kwisekesha; ni bwo bagira, bati «Aho intaganzwa yicaye ntihava !» Wakomotse kuri Gashegu wo mu Kabagari, umugaragu wa Marara aburanira kwa Gahindiro; ahagana mu mwaka w'i 1700.

Intaganzwa zari umutwe w'ingabo z'i Bunana (mu Banana); zagengwaga na Marara ya Munana wa Gihana cya Cyirima Rujugira. Umutware wazo uheruka ni Bwanakweri bwa Nturo ya Nyirimigabo ya Marara. Nuko ku ngoma ya Yuhi Gahindiro, Marara ahiga na Rugaju rwa Mutimbo, bahigira kuzatera umuhima witwaga Murari. Rugaju yari umutoni w'akadasohoka kuri Gahindiro; agatwara Uruyange n'Abashakamba; na we Marara akaba umuvandimwe wa Gahindiro. Bukeye Gahindiro atanga umugaba, Uruyange Abashakamba n'Intaganzwa batera kwa Murari. Bageze mu nzira Marara asezerana na Rugaju ko batera ku mugaragaro bakamenya ingabo zirusha izindi. Bamaze gutandukana Marara n'Ingabo ze bajya inama, bati «Marara ubundi uri icibiri (umutware ufite ingabo nke), na we Rugaju afite imitwe ibiri ikomeye : Uruyange n'Abashakamba. Aho kugenda tubangikanye ku mugaragaro, dukwiye kutaryama iri joro tugatera Murari.

Inama barayinoza bagenda mu gicuku cya mbere basakiza kwa Murari; urugo rurashya Murari arapfa : yicwa na Gashegu ka Mugema, w'umunyiginya w'umuryinyonza; yari umugaragu wa Marara.

Bukeye Rugaju n'ingabo ze babyukiye gutabara bahura n'abavuzi b'amacumu baje kubwira Marara ko Murari yapfuye bakaba bashoreye iminyago. Rugaju abibonye biramurakaza, ndetse biba inkomoko y'urwangano rwe na Marara. Marara ajyana iminyago ibwami, Rugaju we yanga kujyayo ngo arakariye Marara by'ubutoni, ashaka ko Gahindiro aza kumuhendahenda.

Hashize iminsi Rugaju atagera ibwami, bitera Gahindiro ubwoba, amusanga ku kiraro amubaza igituma atakiza ibwami. Undi, ati «Sinabona aho nsha Gashegu wahize ngo ubwo amaze kwica Murari namugerekaho Rugaju azaba ashize agahinda». Gahindiro agaruka arakaye ahamagaza Marara aramubaza, ati «Niko Marara ! Ngo umugaragu wawe Gashegu arashaka kunyicira umugaragu Rugaju ?» Marara, ati «Nzi ko Rugaju yakuroze; ati «Gashegu yabasha ate kwica Rugaju ! Niba Rugaju ashaka kumwica nta we umumubuza kuko icyo akubwiye cyose ucyemera; ati “Nabigenza nte, niyipfire I» Gahindiro, ati «Ese yicwa n'iki ? Marara, ati «Yicwa n'uko Rugaju yamuririye !» Gahindiro, ati «Nta bwo azapfa atabonye umushinja ngo baburane».

Bamaze kubivugana, Rugaju aba araje. Gahindiro akimubona aramubwira, ati «Nkubayimiheto ndagira ngo dutumire Gashegu umuhe umushinja wuko ashaka kukwica!» Gashegu atumirwa ubwo. Rugaju azana umushinja barapfukama baraburana. Gashegu agira ubwoba annya mu bihu yambaye. Intaganzwa zirabibona; bose bicara iruhande rwe bamuta hagati ngo indi mitwe itabona ko yahaneye. Aragumya araburana kugeza igihe atsindiye. Gahindiro abwira Gashegu, ati «Haguruka uramutsinze !» Gashegu aramusubiza, ati «Aho Intanganzwa yicaye ntihava!» Intaganzwa zose ziboneraho zivugira rimwe, ziti «Aho intaganzwa itsindiye ntihava !»

Ubwo bangaga ko babona ko yagize ubwoba akahannya. Nuko Rubanda rundi barikubura hasigara Intaganzwa; ziratangira ziseka Gashegu; ziti «Waneye mu bihu kavune umuheto !» Iryo jambo ni ryo ryanabaye karande, ugize ubwoba wese bakavuga ngo «Yaneye mu bihu». Na ryo ryaturutse kuri Gashegu ubwo aneye mu bihu imbere ya Gahindiro, kubera ubwoba bw'uko yabonaga ko agiye gupfa.

Kuva ubwo rero, ayo magambo yombi yaturutse kuri Gashegu ahinduka imigani : umwe bakawucira ku wo babonye akangaranijwe n'ubwoba ari mu makuba, bati «Yaneye mu bihu !»; undi bakawuca bashaka gutera inkunga uwigumanya mu makuba, bati «Aho intaganzwa yicaye ntihava !»