AKATARIHO NTIGATERANYA!

Uyu mugani baca bavuga ngo «Akatariho ntigateranya», bawendera ku muntu ujya gusaba undi icyo adafite; mbese nk'uje kuvumba agasanga inzoga ishize: iyo bamuhakaniye na we kandi ari ko abibona, yikubura avuga ati «Nta vebo, akatariho ntigateranya !» Wakomotse kuri Nkende ya Rwirenga w’i Nyakabuye mu Gishubi cya Muganza h'i Rukoma (Gitarama), ahagana mu mwaka w'i 1800.

Nkende uwo yari umugaragu wa buhangwa kuri Mibambwe Sentabyo; kuko yari yaramuhatse bakiri abana bato. Mibambwe amaze gutanga, dore ko yazize ubushita - mu rwimo rw'umuhungu we Gahindiro, bamwe mu bahungu b'ibwami bahonotse ubushita bateraniye ku kiraro cyari i Nyarusange rwa Remera; umunsi umwe barara inkera banywa inzoga. Bamaze kurimbanya ibiganiro batangira kubazanya ku mico ya shebuja umaze kwitarura (gupfa). Bamwe, bati «Mbese ko Mibambwe yatanze rumwanzuranije tutaramenya imico ye mu bwami, uko mwamubonaga mukeka ko yari kuzagira ngeso ki ? Ari inziza cyangwa imbi, ari ubuntu cyangwa ubuntu buke ?» Abandi barasubiza, bati «Twabonaga yaratangiye kuba indangare, ndetse ugasanga nta n'icyo yajyaga kuzamarira umuntu».

Nkende yumvise uburangare kuri shebuja wamukundaga bitavugwa yifata ku munwa, ati «Bashahu ! Nimusigeho mwivuga nabi umuntu wigendeye». Abandi, bati «Si ukumuvugira ko yapfuye, ahubwo turavuga ibyo n'undi wese yakwibaza; bati mbese nawe tubwire uwo yatonesheje bikagaragara cyangwa se uwo yanze akamunyaga !» Nkende ati «Ubwo muramuhora ko atumvaga amabwire !» Abandi bati «Turekere aho tuzabaze n'abandi». Barabihora bararyama.

Bukeye bazirikana abantu bashobora kubamara impaka bo mu kindi kiraro. Bemeranya abo mu Gisenyi cya Muganza; babaha umugambi wo kubasanga iwabo. Bigeze nimugoroba abahungu bo mu Gisenyi bashyira nzira bitaba bagenzi babo b'i Nyarusange. Bamaze kuhasesekara batereka amayoga baranywa baratarama. Igitaramo kigeze hagati, havamo umwe ati «Yemwe bahu ! Ubu twabatumiriye kutumara impaka twaraye tugiye». Abandi bati «Mpaka ki ?» Bati «Twaraye tubazanije imico Mibambwe yari kuzagira iyo aramba ku ngoma ntirumwanzuranye, twese twemeza ko yari yaratangiye kuba indangare»; bati «Keretse Nkende wenyine wavuze ko nta muntu bari bahwanyije ingeso nziza. Tubonye impaka zibaye urudaca, tubipfundikira aho. None nimudukiranura».

Bose bariyumvira, bigeze aho bati «Icyakora abavuze ko yari amaze kuba indangare, ni bo bamwitegereje by'ukuri; koko nta mico ye wagize uti «Ni myiza cyangwa ni mibi ! Kandi rero byombi utabifite nta muntu uba urimo». Nkende yiyumvira akanya ati «Twoye ayo; ariko ni ishyano! » Barekera aho binywera inzoga baganira ibindi. Ibiganiro bimaze kurimbanya, abo mu Gisenyi batumiwe barasezera ngo batahe. Basaba ab'i Nyarusange ko na bo bazabasanga iwabo bakabereka abandi batabirarikiwe bakazabamara impaka burundu. Bose babyemeranywaho. Abataha barataha, abarara bararara.

Ku mugoroba wa bukeye abo mu Gisenyi baringaniza ahantu ab'i Nyarusange bari bubasange ku kiraro cyabo. Bamaze kugera aho, baratarama baranywa, baraganira bishyira kera. Bigeza ubwo abo mu Gisenyi batekerereje abatumirwa babo icyabateranirije hamwe, bati « None nimudukiranurire aba bantu : Nkende n'abahungu b'ibwami». Baratangira bakiranura impaka batumiriwe; uvuze wese agateza mu ry'abahungu b'imitwe yombi. Nkende yumvise ko bose bahuje arumirwa, araturika ararira, ati «Nimurekere aho twoye guteranwa n'akatariho (Mibambwe wapfuye) !»

Nuko barekera aho ariko iryo jambo Nkende yavugiye mu rwenya rw'abahungu bakajya barisubiramo baryongorerana, kugeza ubwo risakariye muri rubanda barabyitabira barabikunda; haba hagize umuntu usaba undi icyo adafite yakibura akikubura agira, ati «Akatariho ntigateranya», nta vebo ryanjye nawe ! »

- Guteranywa n'akatariho = gupfa ubusa.