Akebo kajya iwa Mugarura
Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu witurwa ineza yagiranye imico myiza ye; ni bwo bavuga ngo: «Akebo kajya iwa Mugarura!»
Wakomotse kuri Mugarura uwo nyine, ku ngoma itazwi neza ikirari.
Mugarura uwo ngo yakuranye imico myiza cyane, akubitiraho n'ubukire muri byose: imyaka n' amatungo; abantu baza kumucaho inshuro, akabereka icyibo cya mugerwa w'umuhinzi, umuhingiye yahingura akamuha inshuro y'umuhinzi muri icyo cyibo, hanyuma akamushyiriramo indi y'ubuntu.
Abigenza atyo imyaka myinshi, n'uje kumusaba inka na we akayimuha, ndetse ngo byarimba akamuheta n' indi ya kabiri.
Byibera aho. Bukeye inshuti ze, n'abana be baramukuba, bamubwira ko yangiza inka ze n' imyaka ye, bati «Dore urimaraho ibintu ubyangiza, nihacaho iminsi uzasigara umeze ute ? Ejo uzasanga rubanda rukunnyega ntawe ukureba n'irihuye.» Mugarura yumva amagambo yabo akabihorera ntagire icyo abasubiza; ntihagire uwumva ururimi rwe; bigenda bityo igihe kirekire. Biba aho biratinda. Bishyize kera, haza umuntu, amugerageresha kumushuka; aramubwira, ati «Mugarura, ubuntu bwawe bwo gutanga utabaze rubanda turabwishimira; ariko n'ubwo tugushima bwose, jyewe ntacyo urampa! None nje kugusaba inka eshanu zo kubaga». Mugarura aramwemerera, amuha inka eshanu, arazijyana.
Azigejeje iwe, aho kuzibaga arazorora; zirakunda zirororoka, ziba amashyo atanu. Rubanda babibonye batyo, barega Mugarura ibwami ko yangiza ibintu, dore ko ubwo uwangizaga inka ze bavugaga ko amara inka z'umwami. Ibyo bituma umwami amugabiza rubanda baramunyaga, ariko inka n'ibintu bye nta muntu wabigabanye; byatwawe na rubanda bose rubyigabagabanyije.
Nuko ibwami bategeka ko Mugarura atazahabwa umuriro kuko yabaye umupfu mu bintu by' ibwami. Mugarura amaze kunyagwa ahinduka umukene cyane, abura aho aba n'umugore n'abana be; agumya kuzerera. Hanyuma atunguka ku muntu wigeze kumuhingira akamuha inshuro ebyiri.
Uwo mugabo amukubise amaso, agira impuhwe; ava mu nzu ya kambere ayiha Mugarura, asigara mu nzu yo mu gikari. Mugarura amaze kubona inzu abamo, rubanda bamenya ko yabonye icumbi; abo yagiriye neza batangira kujya bagenda nijoro, bamushyira ibintu. Ubwo kugenda nijoro batinyaga ibwami.
Uwo Mugarura yahaye inshuro ebyiri, akaza nijoro akamusubiza za nshuro, ndetse akabigira itetu; mbese rubanda yagiriye neza bose baramuyoboka, bamuzanira amafunguro : bamwe mu twibo, abandi mu bitebo. Bigeze aho, abenshi yagiriye neza bajya kumuhakirwa ibwami ngo bamuhe umuriro.
Ibwami baremera, bamuha inka y' umuriro. Mugarura amaze kubona umuriro, rubanda barishima; noneho baza ku mugaragaro bamuzanira ibintu byo kumwishimira bamwitura ineza yabagiriye.
Bukeye wa mugabo wazaga kumushuka ngo amuhe inka eshanu zo kubaga (za zindi yagezaga iwe akazorora), yumvise ko Mugarura yabonye umuriro arishima cyane. Arazinduka ajya aho Mugarura acumbitse, aramubwira ati «Ngize amahirwe kuko wabonye umuriro, za nka wampaga zo kubaga uko ari eshanu narazoroye, zabaye amashyo atanu; none ngaya amashyo atatu nanjye ndasigarana abiri». Mugarura amushimana na rubanda, barakomeza barahurura, bamuzanira amaturo y'inka n'imyaka; abadafite imyaka myinshi bakamuzanira mu twibo; yubaka imitiba n'ibigega.
Nuko Mugarura asubira kuba umukungu, ndetse arusha mbere; aratunga aratunganirwa.
Ubwo rero rubanda bamuzaniraga ibintu bibuka uko yabagiriraga, no byo byiswe ko " Akebo kajya iwa Mugarura".
" Gushyira akebo iwa Mugarura = Kwitega iminsi. "