Amagambo ageze iwa Ndabaga

Uyu mugani bawuca iyo babonye ibintu bimaze kuba ingombabagabo; ni bwo bavuga ngo «Amagambo ageze iwa Ndabaga» cyangwa ngo «Byageze iwa Ndabaga!»

Bamwe batekereza imvano yawo ntibavuge amavu n'amavuko y'uwo Ndabaga; abandi ariko bakavuga ko yali umukwobwa wa Nyamutezi mu Bwishaza (Kibuye); ahasaga umwaka w'i 1700.

Ndabaga uwo ngo yavutse ari ikinege; atagira uwo akurikira n'umukurikira., kandi yari umukwobwa. Yamaze kuvuka akiri uruhinja, se ajya mu rugerero; ajyana n'abandi banyabwishaza. Ndabaga akaba yarasigaranye na nyina, akura atazi se; akajya abaza nyina, ati «Mbese ko ntajyra mbona data aba hehe ?» Nyina, ati " Aba mu rugerero." Byatinda akwongera kumubaza, ati «Ariko se ni kuki data adataha?» Undi ati «N'uko adafite umwana w'umuhungu wo kumukura, ntagire n'undi bava inda imwe ngo amukure; yagiye atarabyara umutabazi!

Noneho Ndabaga atangira kwiga imirimo ya gihungu: nko kurasa, gusimbuka, gutera icumu, gufora umuheto w'inkindi, kwiruka, mbese imirimo ya gihungu yose arayitoza ayimarayo, ndetse ajya no mu bacuzi kwimenesha amabere; barayasatura barayashiririza ngo adapfundura.

Nyina yamubaza icyo abigirira, undi ati «None se ko ari jye uri mu kigwi cya data, nintiga byose uzarengerwa na wundi nde!»

Nuko Ndabaga amaze gukuka ubwangavu abwira nyina, ati «Ndashaka kujya kuramutsa data, ambone na njye mubone, kandi mukure ku rugerero; burya yapfuye ntarakura!» Nyina arabyemera amuha impamba, amushandika abanyabwishaza bagemuriye ababo mu rugerero; arabikoma barajyana.

Agezeyo asaba abahungu b'ikigero cye kumwereka umuntu witwa Nyamutezi. Abo abajije baramumwereka: Bararamukanya baranezerwa. Bukeye Ndabaga abaza se, ati «Wabujijwe n'iki kujya iwawe?»Undi ati "Mwana wanjye nabuze unkura kandi maze kunanirwa kubera ubusaza». Ndabaga, ati «Watashye nkagukura ?» Undi, ati «Mwana wanjye se ko uri umukwobwa bakunda!» Ndabaga, ati «Woye kuvuga ko ndi umukwobwa, uvuge ko ndi umuhungu kuko imirimo ya gihungu nyishoboye. Se, ati « Iyo ushoboye ni nk' iyihe?» Undi, ati «Nko kurasa, gutera icumu, kwiruka, gusimbuka ati «Kandi n'iyo ntashoboye kumenyera iwacu kuko ntari mfite abayinyigisha, nayigira hano».

Nyamutezi ashaka kumuhinyuza; amuha umuheto ngo arebe ko yamasha, amushingira intego, Ndabaga arayimasha arayihamya. Amuha agacumu, ati «Ngaho tera hariya ndebe ko uhageza». Aratera, se abona araharengeje. Amuha abana bangana na we ngo basiganwe, Ndabaga arabasiga. Nyamutezi abibonye aramushima, yemera kumwerekana, ati «Nguyu umukura wanjye». Umugenga w'urugerero aramwemerera arataha.

Nuko Ndabaga asigara mu rugerero; yiga kwiyereka imyiyereko yariho icyo gihe, yose arayimenya; aba intore nziza arashimwa arakundwa cyane! Kubera ko yayoborwaga mu byo akora byose akwumvira akitonda cyane, bahoraga bamutangaho urugero, bituma atanga abandi kugabana inka nyinshi.

Abandi bana babibonye bamugirira ishyari, kuko abarushije kugabana inka nyinshi kandi aje vuba. Ubwo harimo n'ab' iwabo bamuzi, bakajya bajujura, bati «Ubonye Ndabaga ngo aturushe kugabana kandi ari umukwobwa!»

Ababyumvise babibwira umwami, bati «Ubanza Ndabaga ngo ari umukobwa!» Umwami ati «Wenda ni koko, nanjye mbona afite ingingo za gikobwa, kandi n' amabere ye akabije kugira imoko z' aya gikobwa; si amayusi nk' ay' abahungu! Ariko se mwabimenye mute? «Hari abararana na we?» Bati «Ntakunda kugira uwo bararana asasa ukwe kandi n'iyo agiye kunyara ajya ahiherereye!

Bukeye umwami aramuhamagara, aramubaza biherereye, ati «Icyo nkubaza ntumpishe» Undi, ati «singuhisha » Umwami ati «Uri umuhungu, cyangwa se uri umukwobwa.» Ndabaga amagambo aramukomerera pe! aribwira, ati « Nimubwira ko ndi umuhungu, akandahiza nkarahira, akambwira ngo mwambarire ubutuku arebe agasanga ndi umukwobwa, kandi namurahiye ko ndi umuhungu, birambera icyaha gikomeye; Ariko se kandi ko data yavuze ko ndi umuhungu, nimbihakana ntibimubera icyaya kuko yabeshye ibwami ?

Umwana biramudidanira arashoberwa. Umwami akomeza kumubaza, umwana agira ubwoba, ariko bigeze aho ahitamo kumubwira ukuri, kuko ari nta kundi yashoboraga kubigenza; ati «Nyagasani ndi umukwobwa! Umwami ati « Ibyawe byari byaranyobeye; narakurebaga ngasanga ufite ingingo za gikobwa, kandi nabona urasa, utera icumu, wiruka, wiyereka, byose nkabona ubikorana ubwitonzi nta matwara ya gihungu akurangwaho.

Yungamo, ati «Cyo mbwira icyatumye wiga imirimo y'abahungu.» Undi ati « Data yagiye mu rugerero ndi agahinja, ndinda kumenya ubwenge ntaramubona kandi ubwo nabajije mama, nti «Data aba he ko ntajya mubona?» Ambwira ko yagiye mu rugerero.

Mubajije igituma adataha, ambwira ko adafite umukura kuko atabyaye umuhungu; ambwiye atyo numva ngize agahinda kuko atabyaye umuhungu, kandi ko ari nta cyo mariye data; ni bwo ntangiye kwisatuza amabere no kwitoza imirimo igenewe abahungu kugira ngo nzamucungure; mbonye maze kugimbuka, mbwira mama ko nshaka kujya kuramutsa data ngo murebe na we andebe kuko tutari tuziranye.

Mama niko kunyemerera anshandika abagemu bagemurira ababo turazana, mubonye ndanezerwa, na we aranezerwa. Tumaranye iminsi mike mubaza igituma atagera mu rugo rwe, ati «Ni uko nta mwana w' umuhungu nabyaye wo kumbera umukura ngo anshungure! Ndamubaza, nti: «Ese wanyerekanye nkagukura ugataha ? ati «Ntibakunda kuko utari umuhungu». Ndamusubiza, nti. «Uzavuge ko ndi umuhungu, kuko imirimo ya gihungu nyizi». Tumaze kubyemeranya, ni bwo anzanye aranyerekana arasezererwa arataha.

Umwami amaze kumvira amagambo ya Ndabaga, atumiza Nyamutezi aramubaza, ati «Uyu mwana wawe ni umukobwa cyangwa se ni umuhungu ? Nyamutezi na we abanza kujijinganya nk'umukobwa we, ariko kuko byari ngombwa kubwira umwami ukuri, atiNi umukobwa!

Umwami, ati «Icyatumye umushyira mu rugerero akajya mu itorero ry'abahungu ni iki?» Nyamutezi ati «Ni uko nari maze kunanirwa kubera ubusaza; nari nsigaye meze nk' ishaka ryameze mu murima w' uburo ryonyine, kuko nari nsigaranye n'abana basa kandi nabonaga uwo mwana abishoboye!»

Nuko umwami abwira Nyamutezi, ati : «Humura, na none witahire ndagusezereye; umuhakwa wampaye naramushimye, kandi ndamusiguranye ujyane n'inka zawe wari waramuhayeho injyishywa».

Kuva ubwo Ndabaga ajya ibwami arererwayo amaze kuba inkumi arongorwa n'umwami arakundwakara cyane; akiza se, amukura atyo mu iziga ry'ubwishobere; kandi umwami ategeka ko ibinege bitagira gikura bizajya bisezererwa bigataha kuko ari igisebo kubona u Rwanda ruhuruza n'abagore kurutabarira.

" Kugera iwa Ndabaga = kugera mu magombe; aho umuntu yiyambaza n'utari ngombwa ngo amuzigure."