ARACURANGIRA ABAHETSI !

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu ubwira undi ijambo akamujijana ntagire icyo amumarira; ni bwo bavuga ngo «Naka aracurangira abahetsi !» Byakomotse ku bahetsi ba Mukamisha wa Rutebuka wo ku Rutabo rwa Kinazi h'i Ntongwe, baraye bacurangirwa n'abacuranzi b'Abahondogo b'i Bugesera (Kigali) na we Mukamisha basaza be bamunyereranye; ni ahasaga umwaka w'i 1300.

Ubwo hari ku ngoma ya Cyirima Rugwe, Abahondogo b'i Bugesera bakiri ku ngoma; bashyingiranaga n'Abanyiginya bo mu Rwanda. Hakaba rero umugabo Gashakamba ka Rugira w'umuhondogo, ajya kwa Rutebuka ku Rutabo rwa Kinazi kurambagiza umukwobwa we witwaga Mukamisha; akamurambagiriza umuhungu we. Bukeye atuma kuri Rutebuka igihe azazira gusabira, baramwemerera. Igihe kigeze Gashakamba arikora n'abahondogo baje gusaba; baza barimbye bambaye neza ibihu byabo by'imigoma.

Batunguka kwa Rutebuka baravunyisha, Mukamisha n'abandi bakwobwa bajya kubarungurukira mu gikari; babonye ibihu by'imigoma bambaye baratangara. Mukamisha araturika ararira. Abaza abandi bakwobwa, ati «Mbigenje nte ?» Ati «Hari uwaryamana n'umuntu wambara biriya bihu bitanyutse?» Abandi bakwobwa, bati «Wabigenza ute ko iwanyu bagutanze !» Dore ko kera abakwobwa barambagizwaga icyo ba se bemeye ntigikuke.

Nuko abakwe baravunyishirizwa baraza barasaba. Bamaze gutaha, Mukamisha ajyana basaza be ukwabo; arababwira, ati «Uko mureba biriya bihu, hari umukwobwa wahangera kuryamana na bene byo ?» Basaza be baraseka, ariko baseka bababaye. Basubiza mushiki wabo, bati «Humura tuzabikurangiriza». Haciyeho iminsi Rugira azana inka zo gusaba. Arasaba arakwa, atanga n'inka y'intebutsa. Birangiye batanga igihe bazabashyingirira. Igihe kigeze, Mukamisha arahekwa bajya kumushyingira. Bajyana n'intore n'abacuranzi n'abandi bizihizabirori. Basanga abahondogo na bo babyiteguye bafite abacuranzi n'abizihizabirori, abakwe bajya mu rugo.

Mukamisha, basaza be bari bamugiriye inama y'uko nagera ku buriri azirwaza, imisango yarimbanya agataka cyane.

Nuko imisango y'ubukwe iratangira. Abahondogo batangira gucuranga. Mukamisha na we atangira gutaka. Basaza be bumvise atatse babwira abasangwa, bati «Iyo ndwara asanzwe ayirwara none nimumuduhe tujye kumushakira umuti; musigarane n'abacuranzi bacu barushanwa n'abanyu, nitumara kumuha umuti turamugarura mubone kurongora». Biba bityo.

Baramusohokana; ariko kwari ukumucikana. Batinya kumusubiza iwabo ku Rutabo, kugira ngo Rutebuka atabagirira nabi. Bigira inama yo kumujyana i Kigali kwa Rugwe. Basiga abakwe bashyira nzira; abandi basigara mu birori barushanwa gucuranga, baracuranga bubakeraho bagitegereje umugeni ngo barongore.

Na bo basaza ba Mukamisha uko bakaje ijoro, bucya bamugeranye i Kigali. Bamwereka Rugwe bamutekerereza n'uburyo yanze kurongorwa n'abambaye imigoma. Abatware n'abahungu bari aho baraseka cyane bashima uwo mukwobwa ko yabarushije ubupfura. Rugwa ahera ko amushyingira umuhungu w'umukono w'i Nyamweru witwaga Rutozi. Noneho batuma i Bugesera kwa Gashakamba ko Mukamisha yarongowe. Abahetsi n'abacuranzi barahindukira. Kuva ubwo rero, biba iciro ry'umugani; babona umuntu uganyira utamwitayeho, bati «Aracurangira abahetsi nk'abahondogo I» Kuko bacurangiye abahetsi b'umugeni wiyamukiye ku rwa kare.

- Gucurangira abahetsi =Kuyagira utagushaka ku mutima.