Arareba nk'Uruhango zireba Masaka

Uyu mugani, bawuca iyo babonye umuntu uteze amaso utari bumuhe icyo yihaga; ni bwo bavuga ngo: «Arareba nk'Uruhango zireba Masaka».

Wakomotse ku nka za Gashagaza ka Mutimbo; ahasaga umwaka w'i 1800.

Hambere ku ngoma ya Yuhi Gahindiro, hariho umuntu w'umutoni we witwaga Rugaju rwa Mutimbo; yari yarakize birambuye, afite akatsi ko hepfo n'ako haruguru y'inzira.

Shebuja Gahindiro amaze gutanga, rubanda ruvuga ko Rugaju ari we wamuroze; Ibwami barabyemera. Ubwo hari mu rwimo rwa Rwogera na nyina Nyiramavugo Nyiramongi.

Bamaze kubyemera, bagumya gushaka uburyo batanga Rugaju, ariko bikabananira, kuko Rugaju yari umunyamaboko; mbese yasaga n'utwara u Rwanda rwose, akubitiyeho no guhaka neza; abo yari ahatse baramukundaga uretse bagenzi be mu butoni; ni bo bamwangaga, bamuziza ubutoni yabasumbyaga, kuko icyo yashakaga cyose kuri Gahindiro yagihabwaga, uwo yica akamwica, uwo akiza akamukiza.

Nuko Rugaju agumya kujya mu makuba y'ibwami, ndetse na rubanda rugufi barabimenya bikwira u Rwanda bavuga ko Rugaju bagiye kumutanga. Ubwo Rugaju yari afite barumuna be uwitwaga Gashikazi n'uwitwaga Munene. Ariko Munene we Gahindiro yasize amaze kumutanga!

Ubwo Gashikazi yuri afite inka zitwaga Uruhango, akazibwiriza mu Rukaryi ku musozi witwa Masaka, zikarisha Urukaryi rwose, ariko zigataha i Masaka. Urwo Rukaryi rwose Gashikazi akarukoma, inka za rubanda rundi akazijujubya ntizihakoze n'urwara, uretse iz'abamuhongeraga.

Rubanda rero bakomeza kuvuga ko ibwami bashaka kwica Rugaju, baramuti nyuka: reka bagenzi be, bo ntibamuciraga n'akari urutega; bigeza ubwo abantu bo mu Rukalyi basenya ikiraro cy' inka za Gashikazi zitwaga Uruhango; barazimenesha barazihavana, aho zigiye bakazamagana. Zagera igihe zatahiraga zikareba kuri wa musozi Masaka, zabagaho, bikubitiyeho no gusonza! Bikomeza kugenda bityo, kugeza igihe ibwami biciye Rugaju.

Amaze gupfa, ingabo ze, Uruyange, n'inka ze, Ingeyo, n'ibintu bye byose bigabanwa na Rwakagara. Amaze kubigabana, abashumba baragiraga inka za Gashikazi, Uruhango, bamubwira ko abantu b'i Masaka bazikomye bumvise ko Rugaju ari mu makuba. Ategeka ko bazisubizayo.

Nuko kuva ubwo mu Rwanda babona umuntu umanjiriwe arebana ibyifuzo aho yajyaga yishyikira ariko atakihasha kuhibonekeza agatega «barampa», bakamugereranya n'izo nka za Gashikazi zarebaga i Masaka aho ikiraro cyazo cyahoze, ariko zitagishobora gusubirayo, bakavuga rero, bati«Arareba nk'Uruhango zireba Masaka».

"Kureba nk'Uruhango zireba Masaka = Gutega barampa utari buguhe icyo wihaga igihe ushakiye; guhindurwa; guhanga amaso utari buguhe. "