ARI MU MAZI ABIRA !
Uwo mugani bawuca iyo babonye umuntu ufite ibyago cyangwa amakuba; ni bwo bavuga ko «Ari mu mazi abira !» Wakomotse ku mupfumu wa Mashira witwaga Runombe rwa Muganza w'i Buragurabana mu Busanza bwa Nyanza (Butare); ahasaga umwaka w'i 1400.
Runombe yari mu Bihana by'Abanyamahame ari ho bita i Buragurabana; akaba umupfumu wa Mashira ya Nkuba ya Sabugabo Umubanda, hamwe na Munyanya mwishywa wa Mashira na Rubika murumuna we.
Nuko muri icyo gihe cyabo cy'ubuhangange mu bupfumu, umwami w'u Rwanda Mibambwe Mutabazi Sekarongoro ashaka gushyingira Mashira by'imitsindo; amutumaho ko amukunda; ati «Kandi ikimenyetso cy'urukundo ngukunda ni uko nguhaye umugeni». Intumwa ya Mibambwe iragenda no mu Kivumu cya Nyanza kwa Mashira, iti «Mutabazi yakuntumyeho ngo aragukunda, kandi ngo ikikwereka ko agukunda ni umugeni aguhaye». Mashira asubiza iyo ntumwa, ati «Genda umubwire» uti «Umubano wawe arawushimye kandi n'uwo mugeni aramushimye»; uti «Igisigaye ni ukugukurira ubwatsi».
Iyo ntumwa imaze gutirimuka, Mashira ahamagaza abapfumu be b'ingenzi ari bo kera bitaga rugambwa. Haza murumuna we Rubika na mwishywa we Munyanya n'umupfumu we Runombe. Bamaze guterana, Mashira arababwira, ati «Dore icyo mbahamagariye : Mibambwe yantumyeho ko ngo ankunda cyane, kandi ko ngo anabimpereye umugeni»; ati «Ibyo ni iby'ukuri ?» Na bo baramubaza, bati «Wamushubije iki ?» Mashira, ati «Namushubije ko nanjye mukunda kandi ko n'umugeni ampaye mushimye nkaba nzamukurira ubwatsi». Munyanya, ati «Ibyo si ibyo kwemerwa gusa; keretse tubanje kubisuzuma (kubiraguriza)”. Rubika na Runombe barabyemera, bati “Ejo tuzajye ku muti - ari byo kuraguza intondwe (udukoko dusa n'uduhore)-".
Buracya bajya ku muti baragura intondwe, bose barayireba, Rubika yifata ku munwa, ati «Ese bahungu iyi ntondwe murayivugaho iki ?» Munyanya na Runombe baraceceka; Mashira, ati «Iyi ntondwe ni nziza»; ati «Ariko ifite intarizi (amakuba cyangwa ibyago). Munyanya ati «Ese ko uvuze ko ari nziza kandi ikaba ifite n'intarizi, igifite intarizi kiba cyiza gite ?» Rubika na Runombe baraseka. Bongera kubaza Mashira, bati «Uwo mugeni Mibambwe aguhaye utamumusabye, ku bwawe urabona ko ari mugeni ki?» Mashira ati «Ni mwiza». Icyatumye avuga atyo ni uko yari anejejwe n'umukobwa wa Mibambwe w'igikomangomakazi. Bava ku muti barataha.
Ubwo bari ku karenge ka Nyanza kitwa Akarambo, baca ku Mugonzi, bagiye kwambuka akagezi kari hagati ya Mugonzi na Kavumu kitwa Akazababa, bambukira ku kanogo kagwamo amazi akazinga ifuro nk'iry'inkono ibira. Mashira agize ngo arasimbuka agwamo. Runombe abibonye arirahira ati «Umugeni wa Mibambwe akugushije mu mazi abira». Munyanya na Rubika bungamo bati «uyu mugeni wa Mibambwe ukwiye kumureka, naho ubundi azakugwa nabi». Mashira arabacyaha ati «Ntabwo narorera kurongora umugeni wa Mibambwe». Uko bavuga, bavuga ko Mashira yari yarenzweho, ubwuzu bwo kurongora bwamutesheje ikirera (ububasha bw'umutwe wabapfumu); naho ubundi na we yari rugambwa mu bapfumu.
Nuko bataha Mashira yarakariye abo bapfumu be. Bucya yoherereza Mibambwe inka yo kumukurira ubwatsi. Haciyeho iminsi Mashira ararongora. Mibambwe aba amubonye urwaho aramwiyegereza, aramushandikira aramwica. Mu byo bavuga ijambo rya Runombe ryo rivugwa by'agahararo, bishyize kera rihinduka umugani baca, babonye umuntu uri mu byago cyangwa mu makuba bati «Ari mu mazi abira; cyangwa ngo ageze mu mazi abira !» - Kuba mu mazi abira =Kugera mu makuba akomeye.