Arigiza Nkana
Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wangirira ikintu ku bushake nk' aho atakizi, akakireka kikangirika; ni bwo bagira bati:"ARIGIZA NKANA."
Wakomotse kuri Nkana ya Rumanzi mu Kingogo (Gisenyi); ahagana mu mwaka w'i 1600.
Nkana ya Rumanzi wabaye imvano y'uwo mugani, iwabo kavukire hari mu ishyamba rya
Cyingogo cya Kageyo. Se Rumanzi yari umuhigi, akagira imbwa z'intozo cyane. Uwo mwana Nkana abyiruka akunda guhiga nka se; akica ibihura n'inzibyi n'imondo n'izindi nyamaswa, impu zabyo akazitura abatware, bakamuha inka. Rumanzi amaze gusaza, Nkana azungura se; aba umutware w'umuryango we, ariko muri ubwo butware bwe, ntiyareka umuhango w'iwabo wo guhiga, arawukomeza. Ubwo hari ku ngoma ya Kigeli Nyamuheshera.
Rimwe rero Nyamuheshera ajya i Cyingogo gutanga ibibanza. Abo muri icyo gihugu baza kumubyukurukiriza.; haza inka z' imbyukuruke nyinshi cyane zirimo iz'uwo muhigi Nkana.
Nyamuheshera abonye inka za Nkana arazishima cyane, bituma abaririza nyirazo. Abanyacyingogo; bati «Ni iza Nkana».
Nyamuheshera ahamagaza Nkana, araza, ati«Nyagasani nditabye!» Nyamuheshera, ati «Ni wowe nde ?» Undi, ati «Ni jye Nkana!» Nyamuheshera, ati «Kuva ubu nkugize umutahiza w'inka zanjye zose nzashyira ino mu Cyingogo, kuko nabonye uzi gufata inka neza!
Nkana abyumvise arumirwa, ati «Uyu murimo w'ubutahiza nzawushobora nte!» Ubwo yabivugishwaga n'uko yakundaga guhiga, akabona ko atazabifatanya byombi. Ni kwo kubwira Nyamuheshera ati «Nyagasani iby'ubutahiza sinabishobora; sinavukiye mu by'ubushumba, ahubwo nabyirutse ndi umuhigi mbikurikije data.
Nyamuheshera yumvise ko Nkana ari n'umuhigi, arishima kuko nawe ngo yakundaga guhiga. Abwira Nkana ati «Uzabifatanye byombi; nzaguha n'imbwa zanjye ujye uzihigisha». Nkana agiye kubyanga, abandi bamurya akara bati «Emera bitagukorera ishyano!» Nkana atemera, bamugira umutahizi n'umuhigi, abifatanya byombi.
Amaze kubyemera abwira abashumba ati "Muramenye! inka z'ibwami ntizihonorwa, ntizishiturwa, ntizikurirwa nk'iza rubanda!" Ubwo yangaga ubutahiza.
Nkana yita ku buhigi bwe; ubushumba arabwirengagiza. Arahiga, atura impu z'ibihura n'imondo n'inzibyi. Nyamuheshera aramushima, amugabira inka z'ibiti, azivanga n'izo kwa se.
Bukeye Nyamuheshera amutumaho ngo azamuzanire inka z'ubushumba arebe uko zimeze. Nkana ararika abashumba ngo bazane inka zijye kumurikwa. Abashumba barimura, bazishorerana amase yazunuye ibibero, kuko zitahanagurwaga. Zigeze imbere ya Nyamuheshera, arazitegereza arumirwa, biramurakaza cyane. Abaza Nkana, ati «Izi nka zanjye wazigize ute ?» Nkana, ati « Nyagasani n'ubundi nakubwiye ko iby'ubushumba ntabizi; ibyo nakubwiye nzi ni ubuhigi, kandi ubona n'impu njya nkuzanira!»
Nyamuheshera akomeje kurakara, abari aho b'inshuti za Rumanzi se wa Nkana bavugira icyarimwe bati «Nyagasani uyu mwana ararengana, koko ntazi iby'ubushumba; inka ze wabonye ari nziza, wazibonye zigifite umubiri se yazisiganye, kuko yari amaze iminsi mike apfuye; bungamo, bati «Ndetse zimwe zarashize zizize umukeno, byongeye n'izasigaye ziri hanyuma y'ibibi. Bityo Nyamuheshera ararakuruka. Ubwo Nkana yari yazanye n'izindi mpu zo gutura arazitanga.
Abari aho bavuga buke, bati «Uyu mwana yigiriye inama; yirengagije ubushumba. kandi abuzi, ariko koko abitewe n'uko ubutahiza ari impingane ».
Nuko Nkana atsinda ubutahiza atyo, yikomereza ubuhigi bwe.
Ngibyo ibyabaye akarande mu Rwanda, baba bategetse umuntu gukora ikintu kandi bazi ko akizi akavuga ko atakizi, bati «Arigiza Nkana». Ubwo baba bavuga ko abyangiriye abizi nka Nkana ya Rumanzi.
" Kwigiza nkana = kwangirira icyo uzi ku bushake; kwirengagiza. "