ARISHYURA INKA YA NYANGARA

ARISHYURA INKA YA NYANGARA

Uyu mugani bawuca iyo babonye umwana cyangwa ndetse n'umugore urizwa n'ubusa akanga guhora; ni bwo bavuga ngo: "Arishyura inka ya Nyangara." Wakomotse kuri Nyangara w'i Kibilizi mu Mayaga n'abana bo mu Mutende mu Nduga; ahayinga umwaka w'i 1700.

Uwo mugabo Nyangara, yariho ku ngoma ya Yuhi Mazimpaka, ari n'umugaragu we; akagira abagore n'abana benshi n'imikumbi y'amatungo. Bukeye ngo mu Rwanda hatera indwara yitwa Ruhaha, yica inka nyinshi cyane. Nyangara abonye inka ze zifashwe n'iyo ndwara ya Ruhaha zipfa umusubirizo, akajya azigura imyenda, amasuka n'ihene n'abahinzi. Abonye hasigaye ingerere, ajya kwa Mazimpaka ku Ijuru rya Kamonyi kumubikira ko inka ze zashize. Nuko Nyangara arazinduka no ku Ijuru, asanga Mazimpaka yagiye kwuhira inka ku ibuga ry'Akalimuryo, hagati ya Kamonyi na Gihinga. Arakomeza amusangayo, bararamukanya. Mazimpaka amubaza amahoro yo ku Mayaga. Nyangara, ati "Nta yo, inka z'Amayaga zamazwe n'indwara ya Ruhaha."

Mazimpaka, ati "Si Amayaga masa n'ino ni uko." Amwereka inka ye y'indatwa yitwaga Nyagahoza, ati "Ntureba uko imeze ?" Nyangara, ati "Koko imeze nabi, kandi ibaye kuriya ntiba igikize." Yungamo, ati "Kandi nanjye nari nje kukubikira ko inka zanjye zashize nsigaye nipfumbase!" Baruhira, inka zikutse bajyana imuhira.

Bakiri mu nzira, Nyangara aramubwira ati "Nazinduwe no kukubikira inka zawe, none ejo nzataha njye guhamba izasigaye; nduzi ko ari uguhamba kuko zitakibona abazigura." Mu gitondo aje gusezera, asanga ya nka Nyagahoza yapfuye, Mazimpaka yiyunamiriye mu kababaro kayo; Nyangara atinya kumusezeraho arasiba. Ubwo Mazimpaka ahamagara abambogo abaha Nyagahoza barayibaga, bajyana inyama ngo bazamwishyure abahinzi. Nyagahoza imaze kugurwa, Nyangara abona gusezera; ati "Ndagiye ndamiye iby'iwanjye bicika." Asubira iwe i Kibilizi.

Agezeyo asanga inka ye y'imbyeyi yapfuye. Arayibungira mu banyamayaga, barayanga kuko bari barahaze inyama z'inka zishwe na Ruhaha. Inyama arazibika.

Bukeye abona abana benshi baturutse mu Mutende wa Gasoro bajya gusenya inkwi, ababaza iwabo. Bati "Iwacu ni mu Mutende wa Gasoro." Nyangara, ati "Uwabaguriza inyama mukazamuhingira mwabyemera?" Ubwo kwari ukubashuka kugira ngo azabone urwenzo rwo kwishyuza ababyeyi babo mu mwanya wabo, -kuko ngo umwana arya inkware nyina akannya amoya-. Abana barishima, bati "Jya kuziduha". Nyangara arabajyana arazibagabanya, arabahambirira barataha.

Bageze iwabo, ababyeyi bababaza aho bavanye inyama. Abana, bati "Tuzigurijwe na Nyangara w'i Kibilizi ngo tuzamuhingire." Iwabo, bati "Muzamuhingira buryo ki ko mutaramenya guhinga?" Boya ayo, bararya biracwedeka. Ngo haceho iminsi, Nyangara ajya mu Mutende kubaririza iwabo w'abo bana ngo bamwishyure. Aragenda, arabaririza, arahamenya arababona arabateranya, arabishyuza. Ba se bati "Ngabo bajyane ubahe amasuka baguhingire!" Abana bumvise ba se babatanze ngo bajye guhingira Nyangara, baraturika bararira. Nyangara arabashorera, bagenda barira inzira yose, bagera i Kibilizi bahogoye.

Bamaze kugerayo, abapfasoni n'ababyeyi babaza Nyangara, bati "Aba bana wabajijije iki?" Undi, ati "Nabavanye iwabo ngo baze kunyishyura inka yanjye bariye baza barira inzira yose." Ababyeyi baramutwama, bati "Bareke bagende, ibyo ni ubugome"; bati "Amarira yabo arakwishyuye!" Nyangara arabareka banataha ariko bagenda bakirira.

Biba bityo, inkomoko y'iyo bumvise umwana urizwa n'ubusa agahogora, bati "Arishyura inka ya Nyangara!" Ndetse n’abagore babibagerekaho, kuko ubwo Nyangara yajyanaga abana barira, ba nyina na bo barize ayo kwarika, ku bw'agahinda k'urubyaro rwabo.

Ya nka ya Mazimpaka na yo rero abambogo bariye, bakomeza kuyishyura bamuhingira ku Ijuru rya Kamonyi, amaze no gutanga babashyira urugo rw'umuterekero, rukabamo umuja abambogo bakamuhingira; byagejeje mu mwaka w'i 1927, bigarukira aho, umuja Nyangore wari muri urwo rugo rw'umuterekero wa Mazimpaka amaze kurongorwa n'umuhungu witwa Kabalisa wo mu Marangara, bitewe n'ubukirisitu, ni naho urugo rwo ku Ijuru rwagarukiye, abambogo bareka kwishyura Nyagahoza; ariko nabyo biracyibukwa; iyo babonye umuntu ukoreshwa agahato kataretsa, baravuga, ngo "Aracyishyura Nyagahoza!" Naho abana bo baracyishyura inka ya Nyangara kuzageza ku mpera y'isi.