GURA AGATABO (PDF)
Habayeho umugabo Rwabuzegica, maza agiye kubyara, abyara ibyontazi: inyombya, akurikizaho ishwima, ikibugu, ifuku, igitaganguriwa, isazi, urushishi, igikeri, inkomyo n’inkuba.
Bukeye Rwabuzegica agiye gusaza araga abana be.
Inyombya ayiraga ubutware, ishwima ayiraga kuragira inka yari atunze. Ikibugu akiraga kujya kizishokera; igitagangurirwa akiraga gutega. Isazi ayiraga gutata; urushishi