GURA AGATABO (PDF)
Habayeho umugabo akagira umugore, maze babyarana abana batanu. Bukeye amapfa aratera ibintu biradogera. Hashize iminsi, imvura iragwa, ibintu birakira, imyaka irera, inka zibona ubwatsi zirakira. Bukeye umugabo akajya abwira umugore we ati "Maweya urajye ucunda ubika, ubikire Nyakanga, umunsi yaje tuzabone icyo tumuha, ejo atazatugwira mu