Umunsi umwe, urukwavu rwari runaniwe maze rwiryamira munsi y’igiti kinini cy’ipapayi, rurasinzira. Amapapayi y’icyo giti yari yarahishije cyane. Kubera uburemere, rimwe riza guhanuka, ryikubita hasi, iruhande rw’urukwavu. Urukwavu rukangukira hejuru rufite ubwoba, rukeka ko ari nyir’umurima uruvuza amabuye ashaka kurwica. Nuko ruherako rwiruka amasigamana rutazi