Bagabobarabona aheka impyisi

Soma hano: Bagabobarabona rimwe akizwa n'imbeba

Soma hano: Bagabobarabona yiba inka akaregwa i bwami

Soma hano: Bagabobarabona III

Bagabobarabona ngo yari umukene cyane, agatungwa no guca inshuro muri rubanda, si mu bahutu si no mu batutsi. Umugore we yari azi kuboha ibirago. Uwapfushaga inka yamuhaga inyama, Bagabobarabona akamuhingira cyangwa se akamwubakira urugo.

Bukeye abwira umugore we witwaga Ngirente ati "Yewe ga mugore, ko nduzi tumaze iminsi tutabona amahaho turagira dute?" Umugore aramusubiza ati "Gerageza kujya aho inka z’umwami ziri cyangwa se iz’umutware uzihakwemo, bazaguha amata tujye tuyanywa ntituzarengaho ngo dupfe", ati "Kandi muri izo nka niharamuka hagize inka ipfa cyangwa se hagapfa inyana, ujye umbwira nze mbemerere kubabohera ibirago."

Bagabobarabona ajya guhakwa. Aragenda ageze hafi y’aho yajyaga guhakwa, ahura n’agakecuru karamubwira kati "Wa mugabo we urajya he?" Undi aramusubiza ati "Ndajya guhakwa no kureba aho mpahira." Agakecuru kati "Ntuzabura ubuhake n’amahaho, ariko nkubujije amaronko y’uyu munsi, yareke." Bagabobarabona ati "Kaba agasazi aka gapfu k’agakecuru! Hoshi ndagiye!”

Atungutse ku nama y’inka abona impyisi yahakererewe yiryamiye. Bagabobarabona arishima ati "Nagira Imana! Umuntu waje guhaha, none nkaba mbonye umukizi w’inyama ntawuguze!” Impyisi, ayiterera ku rutugu agenda yihuta. Amaze gutirimuka arongera ahura na ka gakecuru karamubwira kati "Wa mugabo we sinagukomye amahaho y’uyu munsi? Uranze? Urabeho! Ijambo rya mukuru uribara uribonye!"

Bagabobarabona arakomeza aragenda, arenga agasozi ahura n’umugabo aramubwira ati "Wa mugabo we ko uhetse impyisi ntikurya?" Bagabobarabona aramubwira ati "Aho nturi umusazi wa kagabo we! Mpetse umukizi w’inyana nawe ngo ni impyisi mpetse?!"

Arakomeza aragenda, arongera ahura n’undi mugabo wigenderaga, na we aramubwira ati "Wa mugabo we uzi icyo uhetse icyo ari cyo; ko ndeba nkabona usa n’utazi ubwenge?"

Bigeze aho impyisi ahetse iramubwira iti "Urajye ukenga icyo abagabo bavuga." Impyisi irongera iramubwira iti "Nshyira hasi nkubwire, nduzi ndushye no guhekwa." Ayigejeje hasi, impyisi iramufata imucamo kabiri, iramurya! Bagabobarabona apfa azize ubupfu bwe bwo kwanga kubwirwa ngo yumve.

IBIBAZO KU MWANDIKO