Bagabobarabona akizwa n'imbeba

Bagabobarabona yabaye aho n'umugore we. Umugore arasama. Umugore amaze iminsi atwite abwira umugabo we ati "Ndashaka inyama y' ikibirima". Umugabo ahamagara imbwa ajya guhiga. Ageze mu ishyamba aratega, acaho arataha. Bukeye ajya kureba icyo umutego wafashe, asanga ari imbeba yafashwe.

Nuko imbeba iramubwira iti "Yewe wa mugabo we, iyo unkijije iri zuba, ko nanjye nazagukiza imvura!" Bagabobarabona arayisubiza ati "Ubwo unyise umugabo, ndagukiza." Arayitegura irigendera. Bagabobarabona ajya gutega ahandi. Mu gitondo agarutse, asanga noneho hafashwe ikibirima; aracyikorera, arakijyana. Imvura iza kugwa, ajya kwugama munsi y’urutare, imbwa ye iramukurikira. Urwo rutare rukaba rutuwemo n’impyisi.

Impyisi iraza, iti "Nari niriwe n' ubusa, none mbonye icyo ndya." Impyisi irongera iti "Yewe wa mugabo we, bwira iyo mbwa yawe irye icyo kibirima, nirangiza uyirye, maze nanjye nkurye". Igihe ikibivuga, ibona ingwe irinjiye.

Ingwe ibwira Bagabobarabona iti "Yewe wa mugabo we, bwira iyo mbwa yawe irye ikibirima, nawe uyirye, impyisi ikurye, na njye nyirye." Intare iba irahageze; ibwira Bagabobarabona iti "Yewe wa mugabo we, bwira iyo mbwa yawe irye icyo kibirima; nawe uyirye, impyisi ikurye, ingwe iyirye, maze nanjye nyirye.”

Intare ikibivuga ibona imbeba irinjiye, iti "Induru numvise aha itewe n'iki?" Biyibwira ibyo bajyagamo impaka, birangiye imbeba iraterura iti ”Yewe wa mugabo we, bwira iyo mbwa yawe irye ikibirima, nawe uyirye, impyisi ikurye, ingwe iyirye, intare na yo irye ingwe, maze nanjye mbone uko mbarya mwese."

Intare yitegereza ingano y'imbeba, itambuka ijya kuyikandagira. Nuko imbeba ivuza induru maze izindi mbeba zirahurura. Imbeba zigeze aho, intare irazireba, iti "Singiye kwererwa n'imbeba". Intare irigendera. Ingwe ibibonye iti "None intare yagaruka ikansanga aho ikanyica naba nzize iki?” Na yo irigendera. Impyisi na yo iti "None ingwe yaza ikanyica naba nzize iki? ” Iragenda.

Byose bimaze kugenda, imbeba ibwira Bagabobarabona iti "Sinakubwiye ko nunkiza izuba nzagukiza imvura? Cyo ngaho igendere." Nuko Bagabobarabona arataha n'imbwa ye n' ikibirima acyikoreye. Ageze imuhira aha umugore we ikibirima, yari yamutumye.Umugore arateka ararya. Uguhiga ubutwari muratabarana. Ubwenge busumba ubugabo.

Soma hano: Bagabobarabona kabiri yiba inka akaregwa ibwami

Soma hano: Bagabobarabona gatatu

Soma hano: Bagabobarabona kane aheka impyisi