BAKAME IHENDA UBWENGE IMPYISI

Umunsi umwe Bakame n’impyisi byarazindutse, bigeze mu nzira, bakame imbwira impyisi iti: nitugera iyo tujya, nditwa bashyitsi wowe witwe basangwa. Biraboneza n’aho byajyaga. Bashyitsi ati: yemwe bene urugo, nimuduhe. Bati: murakaza neza. Nuko bene urugo bazana amazimano bazimanira abashyitsi. Nuko bakame ibwira warumpyisi iti: nti wumva ko amazimano bayahaye Bashyitsi. Iti: buriya baracyategura ayawe, Basangwa. Warupyisi itegereza amazimano iraheba. Bwije babereka aho bajya kuryama. Bakame ibwira warumpyisi iti: ndakuzi ko uri igisambo, wihangane ntiwibe tudafatwa bakatwica.  Nuko bigiye kuryama, bakame ishyira inyenyeri ku maso.

Bigeze mu gicuku, impyisi irasonza yiyemeza guhaguruka ngo ijye kwiba ihene yabonaga aho mu kiraro. Yajya guhaguruka ngo igende, za nyenyeri ziri ku maso ya bakame zikamurika. Warumpyisi ikavuga iti: humura bakame ntaho ngiye. Yamara akanya ikongera ikabyuka, igashinga amajaja kugira ngo yirase muri za hene. Na none za nyenyeri zo kumaso ya bakame zikamurika. Warumpyisi ati: aho kwicwa n’imihini ngiye kwihangana inzara ntiribunyice kandi ndabona bugiye no gucya. Koko rero bumaze gucya, bakame irakanguka, ibwira warumpyisi iti: ngwino dusezere dutahe. Warupyisi ibyuka igayagaya, bisezera kuri bene urugo, birataha. Munzira warupyisi ibwira bakame iti: nitugera imuhira ungeragereze ndumva inzara inyishe. Tubwire abagore bacu bombi, baterateranye utwo baraje maze utumparire, ndebe ko uyu munsi nawiriza.

Undi munsi biragenda, bijya gushaka amahaho. Bigera ku rugo rw’umugabo utunze inka nyinshi, bisaba indaro biracumbikirwa. Bukeye abashyitsi barasezera bashimira nyiri urugo ko yabakiriye neza kandi ko bazarata ubupfura bwe nibagera imuhira. Nyirurugo ati: kugira ngo mumenye ko muzaba mutanabeshya, dore mbahaye iriya nka izabacisha mu nzira. Nimugera imuhira muzanayerekane, bamenyeko ino haba imfura. Nuko bashorera inka barataha. Bageze mu nzira, bakame ibwira impyisi iti: uramenye ko inka ari iyanjye. Impyisi iti: Uribeshya, inka turayisangiye. Biratongana. Ubwo byari bigeze mu mpinga y’umusozi hateganye na hamwe baraye. Bakame ibwira impyisi iti: Aho gupfa ubusa reka duhamagare muri rwa rugo twarayemo maze tubaze uwo bahaye inka. Nuko bakame irangurura ijwi, irahamagara  iti: Bene inka weee, nyiramubande igasubiramo iti: yeeee! Bakame irongera itera hejuru iti: inka ni iyanjye, inka ni iyanjye yeeee? Nyiramubande igasubiramo iti: ni iyajye, ni iyanjye. Bakame iti: ese kandi impaka ntizishize? Impyisi iremera, Bakame yiharira ityo inka yizimano yari yashangijwe n’impyisi, ikoresheje amayeri y’imvugo ya nyiramubande.

Ku wundi munsi, Bakame ibwira impyisi iti: Dore igihe kihinga kirageze kandi dore uriya murima wacu umaze kuba igisambu. Ngwino rero tugabane imirimo yo kuwuhinga. Jyewe ngiye gufata umuhoro maze nteme biriya byatsi. Naho wowe uzafate isuka urime ahomaze gutema habe amasinde. Namara guhonga, uzafate iriya suka y’umujyojyo maze uhatabire ibijumba. Nibimara kwera nanjye uzamparire akazi ko kuzabirinda. Impyisi iti: Ndemeye nubwo ari jye uhaye akazi kavunisha. Bugicya mu museso, Bakame ibaka umuhoro ijya muri wa murima wabo itema ibyatsi. Mu minsi mike, iba irangije akazi. Imaze guhetura umurima wose niko kubwira impyisi iti: Dore imvura y’umuhindo iregereje, fata isuka ujye kurima uriya murima nurangiza utabire maze uteremo imigozi y’ibijumba. Mu mezi make, bizaba byeze tubone icyo turya.

Bukeye impyisi  ifata isuka    ijya  muri cya gisambu irarima, irangije iracoca hanyuma iratabira. Bakame iyizanira imigozi iti: Ngaho tera umurima wose. Ihinga rirangiye ikajya ijya gusura umurima kugira ngo irebe aho ibijumba bigeze byera. Ikajya ibeshya impyisi iti: mba ngiye kureba niba nta batwoneshereza. Uko yagendaga gusura umurima yaracukuraga igakuramo itujumba tweze igahekenya. Byaranatinze ikajya ikura ibyeze igashyira umugore wayo agateka bakarya. Igiye kurangiza umurima wose iwusarurira iwe, ibwira impyisi iti: Bya bijumba byacu ibisambo byarabyibye, ngwino ujye kwirebera. Bukeye impyisi iherekeza bakame no mu murima. Impyisi irebye irumirwa iti: Shahu Bakame warampemukiye! Ngushinga kurinda umurima, none barawuyogoje, hasigaye ikivi kimwe? Bakame iti: Ndinda umurima ku manywa, abajura bakaza nijoro, kandi urumva sinarara mu gasozi.

Nuko Bakame ibwira impyisi iti: Umva kiriya kivi gisigaye, ejo abagore bacu bazaze bagikure, maze twe gutaha uko twahinze. Bwarakeye, mukabakame na mukampyisi barahahurira, umwe atahana agatebo k’ibijumba undi akandi. Mukabakame abwira mugenzi we ati: Sinari nzi ko uyu murima tuwusangiye. Umugabo wanjye yajyaga azana ibijumba ngateka tukarya, nkagira ngo ni umurima twihariye. Mukampyisi irita mu gutwi, ageze imuhira ibaza umugabo iti: Wajyaga umbwira ko wa murima wibijumba dusangiye no kwa Bakame kandi ukavuga ko rubanda bawuyogoje bacukura ibijumba ninjoro naho ni Bakame ibyiba? Impyisi irarakara iti: Reka njye kubonana naka kavuna muheto.

Igeze kwa Bakame, itangiye gutontoma, bakame igira ubwoba iti: iyi nkenya ndayikizwa n’iki? Kugira ngo iyurure irayibwira iti: usanze ngiye kugutumaho umwana ngo untabare kuko ya nka yanjye yaguye mu mushayo. Impyisi ibyumvise iracururuka iti: mwana wa mama nareka kugutabara wagize ibyago? Nuko biragenda bishoreranye no mu gishanga aho bakame  yatabitse amahembe ya ya nka yayo imaze kuyirya. Bihageze Bakame ibwira warupyisi iti: ndakuzi n’ingufu zawe, umenye ufate amahembe ukurure witonze, utayica ijosi kuko yatebeye hasi mu kuzimu. Impyisi iti: humura nditonda. Igikurura haza amahembe yonyine. Bakame iriyamirira iti: ubonye ibyo ukoze wa gihubutsi we ! Inka se ko uyiciye ijosi, ukaba usigaranye amahembe mu ntoki, inka yose iri mu gitaka, turayishayura dute? Nuko impyisi na bakame biratongana cyane, bitandukana ntayo isezeye ku yindi. Ngaho aho urwango rw’impyisi na Bakame rwaturutse.