Bamuhaye igiti cya Waga.
Uyu mugani bawuca iyo babonye umutoni uhabwa ikintu ntacyiteho kikononekara kubera ubudabagizi, ni bwo bagira, bati «Bamuhaye igiti cya Waga!»
Wakomotse ku mutwa Waga, ahayinga umwaka w'i 1600; iwabo kavukire ari i Gatyazo mu Busanza, ku musozi witwa Shanga (Maraba -- Butare).
Uwo mutwa Waga yari mu batwa ba Semugeshi bitwa Ishabi, uwabatwaraga bigaragara, akurikije Semugeshi ni Muhigirwa wa Rwabugili. Waga yakundaga inyama nk' abandi batwa; ariko mu kurya kwe ntamere nka bo: yari inyanda, basangira inyama, ari izokeje, ari n'izitetse bakamucura.
Nuko Semugeshi akunda uwo mutwe w'abatwa, bitwaga Ishabi, awugira intore ze. Bukeye bataha biyereka ingabo; dore ko hambere nta mihamirizo yindi yabaga mu Rwanda; guhamiriza byaje vuba biturutse i Burundi. Ubwo bataha Semugeshi n'abatware be barabitegereza basanga ari abahanga bose, ariko Waga akaba umuhanga w'imena muri bo; nyamara muri ubwo buhanga bwe akagiramo intege nke ku mpamvu yo kunanuka, yari afite uruti ruke. Bituma Semugeshi abaza umutware w'Ishabi, ati «Uriya mutwa yazize iki?» Undi aramusubiza, ati «Azize inzara nta kindi».
Semugeshi ati «Nta bwo se mubagaburira?» Undi ati «Baragaburirwa, ariko nta nyama nyinshi bakibona». Ubwo ategeka abatware be kujya batanga ibimasa n' amagumba byo kubagira lshabi.
Itegeko rirahama, abatware batanga. ibimasa n' amagumba byo kubagira Ishabi; bakabishyikiriza umutware w' abo. Abatwa babona inyama nyinshi, ariko Waga akomeza kugira uruti ruke nk'urwo yavukanye, ntiyiyongera n'ubwo bamuhatiraga kurya bwose.
Umutware w'lshabi abonye ko Waga atiyongera agira ubwoba, ati «Mbese Semugeshi nabona uyu mutwa we yonze azavuga iki ?» Ni ko gutegeka ababazi ko nibamara kubaga bazajya batoranya inyama nziza bakaziha Waga akiyokereza, kandi bamara no guteka bakamugaburira izitetse; ariko ukwe.
Ababazi bagenza batyo; bagaha Waga inyama zitoranijwe nziza, bakazishyira ku giti; bati «Ngaho iyokereze». Waga agacana umuriro akotsa, ariko akagumya kwirangarira, abandi batwa bakamwiba cya giti cy'inyama bamugeneye, yakebuka agasanga inyama ze zitari ku ziko.
Yabaza ati
"Inyama zanjye ziri he? " Abandi Batwa bati «Ko utubaza kandi ari wowe wiyokereje, tubizi dute?» Hakabura ishweshwe. Ahubwo kuva ubwo biba akamenyero; bamuha inyama zo kotsa, akotsa, zamara gushya bakaziba kuko yari indangare y'umupfayongo.
Nuko biba aho, bukeye bongeye gutaha kwa Semugeshi, asanga yarananutse kurusba mbere; bituma arakarira umutware w'Ishabi. Aramubaza, atiKo nagutegetse kujya umpera Waga inyama akabyibuka, ubu se ko ananutse na bwo mwarazibuze nka mbere?»
Umutware, ati «Nta bwo twazibuze, ahubwo Waga ni indangare; muha inyama ngo yiyokereze, zamara gushya ntamenye aho abandi batwa bazicishije; namuha izitetse bikaba uko. Semugeshi abajije Waga abyemera uko umutware wabo abivuze. Abari aho bariyamirira bati «Waga ni umudabagizi gusa!»
Nuko kuva ubwo, babona umuntu w'umutoni uhabwa ikintu ntakiteho kikononekara kubera ubudabagizi, bati «Bamuhaye igiti cya Waga nimurekere iyo nta kundi byagenda!»
" Gutanga igiti cya Waga = Gutonesha umudabagizi."