BANGAMWABO

Habayeho umugabo akitwa Bangamwabo. Bukeye ajya gutura mu ishyamba n'umugore we n'abana. Bahageze bahabyarira undi mwana wa gatatu. Biratinda, umugore we yongera gusama. Nk'igihe yabyariye, haza igisimba kiramubaza kiti "Umugabo wawe ari hehe?" Umugore ati "Yagiye guhiga".

Igisimba giherako kiramuyora, kimumena inda, gikuramo umwana kiramurya, giterura intumbi y'umugore kiyishyira ku rusenge.

Bwije umugabo arataha, ageze imbere y'umuryango arahamagara, umugore ntiyitaba. Umugabo yinjira mu nzu aracana, yumva ibimutonyangira, aramurika, arongera amurika mu nzu hose; yubuye amaso areba ku rusenge, ahabona intumbi y'umugore we. Uko yakamuritse, abona intorezo ye, abona na cya gikoko gisinziriye. Arashishoza neza, yenda intorezo, maze ajya ejuru no ku gakanu kacyo ngo tiku!!!

Igikoko uko cyagahirimye kirikanga; kibonye agishinze hejuru, kandi yagihamije, agiye gusubizamo, kiramubwira kiti "Ca agatoki k'agahera ukuremo ibyo nariye byose, ibyawe n'iby'abandi".

Igisimba aracyica, akura mu gahera umugore we n'ibye cyariye byose, agihirikira mu ishyamba.

Si iye wahera hahera umugani.