BARAMUGARAGUZA AGATI !

BARAMUGARAGUZA AGATI !

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu uri mu byago, ubonetse wese akamushinyagurira ak'impabe itagira kivugira; ni bwo bavuga ngo «Baramugaraguza agati !» Wakomotse kuri Kamegeri k'i Kigoma na Muyange (Gitarama); ahasaga umwaka w'i 1600.

Ubwo umwami witwa Mibambwe II Gisanura amaze gutura mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana ho mu Nduga, yatonesheje umugaragu we witwaga Kamegeri, w'umusinga wo kwa Jeni rya Rurenga; mbese amutonesha by'agahebuzo. Amuha kubakisha urugo rwe rwo mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana rwitwaga ZIHARE. Kamegeri urugo ararwubakisha karahava : agabanya abatware inkike; buri mutware inkike ye. Imirimo y'ibwami iratungana, bituma aba umutoni w'akadasohoka.

Arashyama, bukeye ubutoni bwe bumutoza kureguza bagenzi be. Uwo areze agafatwa akabohwa, ndetse bakanamutanga agapfa. Amaze kurengwa n'ubutoni abwira Mibambwe, ati «Dore abagome bamaze kugwira mu Rwanda, none reka nkwereke icyabagukangarira bagacukirwa aho kukugomara; ati «Hepfo y'urugo aha, hari urutare rushashe neza; maze uzajya agucumurira tuzajye dushaka inkwi turucanire imitaga ibiri, nirumara gutukura tumubohe amaboko n'amaguru turumukarangeho apfe ashiriye; ni cyo kizakanga abasigaye boye kongera kubyutsa umutwe».

Nuko Mibambwe aramwemerera, kuko nta cyo yamuhakaniraga kibaho; yari yaramuhumye umutima. Uwo ashatse kwicisha ngo ni umugome agafatwa akabohwa, bagasambura amazu, bagashaka inkwi, bagacanira urwo rutare, rwamara gutukura bakarumushyiraho Kamegeri abahagarikiye, akagumya kurumugaraguraho kugeza igihe umubiri we uhindutse ivu risa. Bigumya kuba bityo, rubanda rurakakakakwa, igihugu gitangira kwinuba Kamegeri kuko agirira u Rwanda nabi; bati «Ku ngoma zindi iri ntitwaribonye! Nta n'ubwo twumvise urupfu rumeze nk'uru rwo kuri iyi ngoma ya Mibambwe na Kamegeri ke !» Ubwo abatware b'ibwami ndetse n'abahungu bagumya kwanga Kamegeri kubera urwo rupfu yadukanye mu Rwanda.

Bukeye arega umugabo w'umushambo witwa Simparinka; ati «Simparinka aba ku ruhago rwawe kandi ari umugome, nutarumuvanaho azaguhumanya, kuko ahora yiyuzuza n'aborozi». Mibambwe arabyemera. Agiye kumutanga ngo apfe, ku bw'Imana umukobwa wabo witwaga Kamondo wari muka Mibambwe ari n'inkundwakazi arahagoboka; ashaka uburyo bwo kumukiza, ndetse biziramo no gukiza igihugu cyose.

Nuko Kamondo ajya mu bwiherero areba imyambaro myiza ararimba, amaze kurimba ajya gushengera kuri Mibambwe. Mibambwe amukubise amaso aranezerwa; Kamondo we aho kunezerwa araturika ararira, noneho Mibambwe amubaza ikimuriza. Abari aho - ariko bari babigambanye – bati «Ararizwa n'ukuri ! Bati «Ndetse n'aho azi kwihangana! » Mibambwe ati «Kuki ?» Bati «Mbe Nyagasani ubwo uri aho utaramenya ko Kamegeri yamuhimbiye ko ari umurozi ?!» Mibambwe arabirindura, atumiza Kamegari ikitaraganya. Amaze kugera aho, Mibambwe ahamagaza abatware n'abahungu n'abantu bakuru abateranyiriza iwe; ahagarika Kamondo na Kamegeri imbere yabo; ati «Rubanda nimundebere Kamondo uyu na Kamegeri, maze mumbwire uwo mubona ukwiye kuba umurozi muri bombi !» Abateraniye aho baba babonye umwanya wo kwinigura barega Kamegeri; batera hejuru bati «Umurozi ni Kamegeri, we unakomoka kwa Kimari cya Rurenge». Uwo bise Kimari ni Jeni rya Rurenge.

Mibambwe abwira abari aho, ati «Ndamutanze napfe kandi mumwice urwo mushaka, kuko yahimbiye urugo rwanjye amarozi». Kamegeri arafatwa, abahungu baramwesura baramuboha. Bagiye kumwica, rubanda ivuza induru; bati « Rwa rutare yasengeye abandi na we abe ari rwo bamukarangaho».

Nuko rubanda barahurura, bajya gushaka inkwi mu ishyamba rya Nkibiki bacanira urwo rutare, rumaze kwatura barumuhirikaho uko yakaboshye amaboko n'amaguru; icyo cyago yasengeye abandi aba ari we ugiheruka. Rubanda rero bamwunamaho baramugaragura; bamugaraguza ibiti; yewe n'uje hanyuma agafata agati abonye kose agapfa kukagaraguza ako gahirivi ke kandi areba yashiririye. Inkuru ikorerana i Nduga yose isakara u Rwanda, bavuga ko Kamegeri bamukaranze ku rutare, bakamugaraguza agati.

Nuko impundu zimara ukwezi ijambo ari rimwe hose, ngo «Kamegeri bamugaraguja agati ku rutare rwe !» Kuva ubwo bararumwitirira, rwitwa Urutare rwa Kamegeri kugeza magingo aya. Ruri mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana muri Komini Kigoma, mu nsi y'umuhanda wa Kigali - Butare. Rwabaye n'imvano y'ijambo bahanisha ushaka kugirira undi nabi, bati «Sha ! Aho uzi ko urwo ari urutare rwa Kamegeri !»

- Kugaraguza ikintu agati = Gukina ku mubyimba by'agashinyaguro.