BIRARO MUTEMANGANDO
Habayeho umugabo akitwa Mwungeri, akagira abana mirongo urwenda n’icyenda. Umwana we w’umuhererezi akitwa Biraro Mutemangando. Umwuga wabo wari uwo kubumba inkono.
Biraro Mutemangando we, yanga kubumba inkono, ahitamo guhiga. Yiga kurasa, akamenya kuboneza.
Bukeye se aramubwira ati «Ko dutunzwe no kubumba, nkabona utabyikoza wowe wibwira ko uzatungwa n’iki?» Biraro ati «Nzitunga; nzitungisha umwuga wo guhiga; uwo kubumba ndawanze.» Mwungeri ati «Ndaguciye.» Biraro asanga bakuru be ati «Mwungeri yanciye none ndagiye.» Abandi bati «Tukajyana.»
Bahaguruka bose ari mirongo itanu. Baragenda, ngo bagere mu ishyamba bica inyamaswa yitwa Isenge. Barayibaga. Biraro abwira umwe muri bo ati «Jyana inyama uzishyire data, wenda yakwibwira, amenye ko nkiriho, nkimwibuka.»
Umuhungu muzima aragenda, ageze kwa se atura inyama araramukanya. Mwungeri abwira umwana ati «Wabaga he wa ngegera we!?» Umwana ati «Ngiyo intashyo Biraro Mutemangando akoherereje.» Se ati «Genda umubwire uti ‘garuka wicika mu rugo rwa so ntawaguciye’.» Biraro aragaruka.
Bukeye haza Abanyarwankeri bari bagishishije inka zabo. Mutemangando ati «Nimuze tubanyage ziriya nka zabo!» Bene nyina bati «Tujya gupfa twaba tuzira iki?»
Biraro Mutemangando aratera, aratamika arekura umwambi, wica abantu batanu, uca hagati y’abandi uvuza ubuhuha unyura munsi y’imfizi icura umuborogo.
Arongera yoherezayo undi mwambi bugi bukeba, wica abandi batanu, na none uca mu nsi y’imfizi icura umuborogo, maze abantu arabahumba. Biraro aratabaruka, asanga se yagiye kubunza inkono. Inka bazibyagiza mu rugo.
Mwungeri aje ati «Narabivuze, Biraro ni umusazi; izi nka z’abandi zaje hano zite?» Mwungeri araza n’inyota yose, afata umuheha awushinga mu mata, aranywa, ariruhutsa, noneho ati «Navuze ko Biraro Mutemangando natankiza azanyica; none ngaho birabaye, reka azankize!» Bajya guca icyarire barazisasira. Biraro Mutemangando asasa mu muryango, atekera itabi aranywa.
Inka iza gukorora. Mwungeri ayumvise ati «Ni nde unkororeza inka? Ndabizi ni wa musazi Biraro nta wundi wabigira! Nongeye kuguca uranze ubaye ikivume.»
Biraro Mutemangando abyuka kare ajya kubwira bene se ati «Data yongeye kunca aho kungororera.» Barongera barahaguruka bagenda ari mirongo itanu, bajya guhakwa.
Baragenda bajya kwa Gahaya bati «Turashaka ubuhake.» Gahaya ati «Ntawakwanga guhaka abantu baza bashaka ubuhake.» Bukeye Gahaya aza kubagira Mutemangando inka, maze umwana ayoherereza se Mwungeri.
Umunsi umwe kwa Gahaya haza kuvumbuka imbogo. Bati «Uyica aragororerwa, kandi udatabara arabeho, baramurimburana n’abe.» Biraro Mutemangando aragenda arayirukana, ayitera icumu, imbogo iriruka, arongera ayitikura icumu mu rubavu ayitura hasi ayicara hejuru, maze atuma kuri bene se ngo nibajye kurimbura kwa Gahaya. Ntibahasiga n’uwo kubara inkuru.
Nuko Biraro Mutemangando uko yakicaye kuri ya mbogo yitwaga Rubito, ararigita baramuheba. Bakuru ba Biraro bigarurira igihugu cyose cya Gahaya, baragitegeka.
Si njye wahera hahera umugani.