Bizamukoza ibara

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wisengeneza mu bishobora kumubyarira akangaru zihinduye imirishyo; ni bwo bavuga ngo: «Bizamukoza ibara».

Wakomotse ku nka zitwaga Ikunge n'Inyenyeli, Semugaza yari yanyaze i Bunyabungo, ahagana mu mwaka w'i 1800.

Yuhi Gahindiro yari afite umutoni we w'akadasohoka witwaga Rugaju rwa Mutimbo; yamutonesheje se wabo Semugaza mwene Ndabarasa amaze kunesha bakuru be na barumuna be bitwaga Ibigina bashakaga kurwanira ingoma. Ajya kubanesha barwaniye i Rubona rwa Gihara (Runda, Gitarama). Baharwanira iminsi igeze kuri ine. Iz' ibwami na Semugaza n'ingabo ze Urukatsa zirabatsinsura, zibageza ku Rugogwe rwa Kinyambi (ahitwa mu Nkoto yimiraga ubushita bwishe Mibambwe Sentabyo).

Ubwo Urukatsa, ingabo za Semugaza zongera kubakubita inshuro ndende, zibageza ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga (Nyamabuye, Gitarama), ho baharwaniye arnezi atandatu; hanyuma Urukatsa rubambura ingoma babungeranaga bayivuza, ngo rubanda nimuvune umwami».

Nuko rubanda rugufi rumaze kumenya ko Gahindiro ari we mwami, rubavaho basigarwaho n'abakomeye. Ibigina bimaze kubura iyo ngoma, bikajya bivuza induru bigira biti: «Rubanda nimuvune umwami» ! Bamaze kuneshwa ni ho hadutse umugani uzwi na rubanda rwose, ngo: «Induru ntirwana n'ingoma».

Ubwo Semugaza n' ingabo ze Urukatsa, bagumya guhashya Ibigiina, babigeza i Mwendo wa Kilyango mu Kabagali (Gitarama). Bamaze kuhabageza, rubanda bose babavaho;basigara bonyine batagira kivuna Semugaza n'ingabo ze barahabatsinda; ni wo mugani ukivugwa kugeza ubu ngo: «Yariguranuye nk'izi Mwendo!» Ubwo Semugaza atabarukana n'ingabo ze rubanda babogeza, kuko yarwaniye umwana we, umuhungu wabo Gahindiro, bakuru be bashaka kumwiba ingoma.

Semugaza amaze kunesha Ibigina, birengaho Rugaju amurusha ubuhake kuri Gahindiro na nyina Nyiratunga. Ni bwo Semugaza acitse ajya i Ndorwa n'ingabo ze Urukatsa. Mw'icika rye, ibwami bamukurikiranye, arabanesha yiturira i Ndorwa. Agezeyo yanga kuyoboka Gahaya. Gahaya ashatse kurwana na we arabitinya. Semugaza yiha igice cy'i Ndorwa; ntiyayoboka Gahaya, ntiyayoboka na Gahindiro. Ni bwo we n'ingabo ze, rubanda babise Abahebera banutse Gihara bahebye amagara.

Haciyeho iminsi Gahindiro ateza u Bunyabungo; umugaba aba uwitwa Cyimana. Bagezeyo, ingabo zirahashirira n'Umugaba Cyimana; imana bereje igumayo. Ubwo Abanyarwanda baguye ku musozi witwa Rujyo (Bukavu); niho havuye indahiro y'abakurambere ngo : "Ndakaba Rujyo!"

Cyimana amaze gupfa, inkuru igera kuri Semugaza ko Cyimana n' imana n'ingabo ze baheze i Bunyabungo. Iyo nkuru Semugaza ayibwirwa n'umugabo w' umugesera w' i Nyarusange rwa Remera (Rukoma) watundaga impu azijyana i Ndorwa. Nuko Semugaza n'ingabo ze Urukatsa bamaze kumva iyo nkuru mbi bahaguruka i Ndorwa baboneza i y'i Bunyabungo bajyanywe no guhora.

Bageze ku Muvumba abatasi b' ibwami barabimenye baza kuvuga ko Semugaza abateye. Inkuru imaze kugera ibwami baramenengana bamwe bajya mu bico; batinya Semugaza kuko mu icika rye yabanesheje, akabagerana i Ndorwa. Ubwo Semugaza araza ataha i Karama ka Gihinga, acumbika kwa murumuna we Kazenga ( yari yarapfuye ) asura;abana be: Sentimbo na Rwamukinduzi. Ubwo ibwami bamenya ko atabaye i Bunyabungo; bamutumaho ko adatabarayo batarabona imana.

Semugaza atuma ibwami, atiNtimugombe gushaka imana iyo mwereje iracyahari, ndetse n' umugaba aracyariho. Ubwo Semugaza yavugaga Cyimana wari umugaba n'ingabo ze n' imana bajyanye. Araboneza atera u Bunyabungo arabunesha; ahanyaga inka z'ibara (ubugondo); bwari ubwa mbere Abanyarwanda babona inka z'ibara.

Amaze kuzinyaga azohereza ibwami, aca iy' i Rubengera, arakomeza agandura inkiga zari zaraganze, ahatanga abatware yisubirira i Ndorwa. Ibwami bamaze kubona inka Semugaza aboherereje, bamutumaho ngo: «Ntusubire mu mahanga n' ubundi waciwe n'ubusa!» Semugaza arabangira, ati «Sinagaruka mu rnazimwe yanyu na Rugaju: mwaketse ko nshaka kurwanira ingoma n'umwana wanjye, ntarayirwaniye na murumuna wanjye!»

Nuko rubanda rumaze kubona izo nka z'ibara, kandi ari bwo bwa mbere, bati «Murabona Rugaju wateranije Semugaza n' umwana we none akaba yohereje ziriya nka z' ibara zitagira uko zisa; bati «Amaherezo ririya bara rizamuhama!»

Koko Gahindiro amaze gutanga, rubanda bavuga ko yarozwe na Rugaju; Rwogera yimye aramutanga; Rubanda bahera ko bamamaza inkuro bati «Za nka z' ibara Semugaza yanyagaga i Bunyabungo ni zo zihindutse Rugaju. Izo nka ni zo Gahindiro yagabiye abana be: Nkoronko na Nkusi.

Umugani rero wamamara utyo mu Rwanda, babona umuntu ukora ibidakwiye, bati «Bizamukoza ibara !» Byaturutse ku Ikunge n'Inyenyeli Semugaza yanyaze i Bunyabungo rubanda rukavuga ko ari zo zakunguriye Rugaju, kuko ari we watumye Semugaza acika mu Rwanda. Bati "Zamukojeje ibara ryamuhamye."

Ubwo babigereranije n'ibara ry'inkoko ribaye ribi ku wayihaye imbuto yagira icyo aba, bati «Ibara ryamukoze».

"Gukoza ibara = gukurura ibyago."