BUDURIRA
Habayeho umugabo akitwa Budurira, akagira abana benshi, akaba n'umukire utunze inka nyinshi.
Umunsi umwe ahamagara abaturanyi be ngo baze kumuhingira. Baraza barahinga, batera n'intabire barataha. Imvura imaze kugwa, imbuto ziramera, nuko inyoni zikajya ziza kumwonera. Budurira abwira abana be ngo bajye kuzirinda. Abana bemera kujya kurinda umurima.
Haciye iminsi, abana basanga ibihaza byihirika mu murima. Abana benda imiheto yabo barabirasa; igihaza barashe kikavamo amaraso, barumirwa, barabireka! Batashye babwira se ibyo babonye mu murima, se na we arumirwa! Bukeye Budurira aza gufatanya n'inshuti ze gutema ibihaza mu murima we. Ibyo bihaza ngo byari biremereye cyane!!! Babigejeje imuhira, abana bajya kubikuramo iby'imbere, barabyoza; babisukamo inzoga. Nuko inzoga barayinywa irabananira.
Bukeye Budurira atumira umuhungu we w'imfura, ngo na we azaze kunywa kuri iyo nzoga. Uwo muhungu we yitwaga Ntanturo, yari atuye kure y'iwabo. Ntanturo araza. Bagiye gusuka inzoga babona abapfumu ari bo babivuyemo, abimenyesha abandi, ababwira ishyano abonye. Bose bariruka; abapfumu na bo babirukaho, barabakurikira.
Umupfumu muri bo witwaga Muguguna, ati "Abansiga bose ndabica, keretse utagira ubwoba. Ntanturo yanga kwiruka, yenda umuheto we n'imyambi, ngo umupfumu naza barwane. Nuko umupfumu araza, igihe akoreye inkoni, Ntanturo arekura umwambi, uragenda wasa umupfumu, umusatura umutima, agwa aho.
Muguguna igihe agisambagurika abwira Ntanturo, ati "Naje mfite ubwoba bw'uko unyica; none ngaho nkura intoki ebyiri z'uduhera, maze ushyire amaraso ku wo nishe wese, arazuka". Amaze kuvuga atyo arapfa. Ntanturo arabigira, abantu bose bari bishwe n'abapfumu baherako barazuka bose. Muguguna aho yaguye, ngo yamaze kunogoka, haherako hahinduka inyanja, ngo n'ubu iracyariho.
Si jye wahera hahera umugani.