BWOBABURAKIZA

Kera hariho umugabo akitwa Ruzirabwoba, bukeye abyara umuhungu amwita Bwobaburakiza. Burya ngo izina ni ryo muntu!  Bwobaburakiza yabyirukanye ubwoba, n’aho amariye kurongora akajya abwira umugore ngo namuherekeze ajye hanze. Biba aho, umugore bimaze kumurambira aganyira bagenzi be ati “Njye nararigushije; muzi ko umugabo wanjye adashobora gusohoka ntamuherekeje!” Nuko bagenzi be baramuhana bati “Ntiwazagashobora wo gacwa we! Maze rero ugende, nakubwira ngo umuherekeze uzabyemere nk’uko bisanzwe, maze nimugera hanze ugaruke mu nzu ukinge ukomeze, umureke amare nk’amasaha abiri cyangwa atatu hanze. Ubwo ubwoba buzamushiramo burundu.”

Umugoroba uragera, ijoro rirakuba, igicuku kinishye umugabo ati “Mperekeza.” Umugore aramuherekeza. Bamaze kugera hanze umugore aramwibeta asubira mu nzu, urugi ararudanangira. Hashize akanya umugabo ati “Mbe nyiranaka!” Ategereza uwamwitaba araheba. Umugabo ubwoba buramutaha, ava mu musarani aza yirukanka, akoze ku rugi asanga ruradanangiye, ati “Kirandiye wa mugore we kingura!” Akomeza guhata ari na ko ahondagura urugi, ariko umugore aramwihorera, ati “Nikikwice n’ubundi ntacyo wari umaze!” Umugabo ati “Koko uremeye ndapfuye, uremeye upfakaye imburagihe?” Amusaba imbabazi biratinda, umugore amubera ibamba.

Maze umugabo amaze umwanya abona ntacyo abaye, abwira umugore ku neza ati “Noneho ubwoba nabushize; hehe no kongera kugira ubwoba!” Umugore ati “Kugira ngo nemere ko washize ubwoba, zenguruka inzu yose, ugende uvuga nkumva ndetse ujye n’inyuma mu rutoki, hanyuma nugaruka ndagukingurira.” Umugabo arabikora, arangije aragaruka umugore aramukingurira. Amaze kugera mu nzu,  umugabo ati “Burya ubwoba ni ububwa!” Undi ati “Ahubwo ni bwiza, kuko n’ubundi ubugabo butagaruka bubyara ububwa!”

Bugicya, umugore yihutira kujya kubwira bagenzi be ati “Ibyo mwampannye koko byabaye byo; ubu ubwoba yabushize.” Abagore na bo baragenda babwira abagabo babo ngo “Bwobaburakiza ubwoba yarabushize ku buryo noneho avuga ngo n’icyananiye abandi we yagikora!”

Abaturanyi ba Bwoba rero bakamwanga, kuko yabarushaga ubukungu cyane. Bari barashatse ukuntu bamunyagisha i bwami birabayobera. Ni bwo bagiye ibwami, bajya kumubeshyera. Babwira umwami bati “Bwoba yaravuze ngo ubwoba yarabushize, ngo n’icyananiye umwami we yagishobora, ngo ndetse n’umwami ntiyamuhangara.” Ibyo babigira bamubeshyera kugira ngo bakunde bamucishe umutwe. Nyamara burya ngo “Iyakaremye ni yo ikamena!”, kandi ngo “Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu.”

Muri icyo gihe rero, hari imbogo yari yarigize ishyano; yabaga mu ishyamba yarabujije umwami kurihigamo. Nuko umwami amaze kumva ibyo barega Bwoba, ati “Nimuhamagare ako kantu kaze nkabaze!” Batuma kuri Bwoba. Ngo ahagere, umwami ati “Niko sha, harya ngo ubwoba warabushize?” Bwoba ntiyari azi icyo yahamagariwe, ati “Nyagasani, ubwoba narabushize ndakakuroga.” Umwami ati “Urabyiyemereye! Noneho ibyo bakuvuzeho byose ni byo? Maze ujye kurwana n’iriya mbogo, nuyica uzagaruke nkuhembe, kandi nikwica uzahere mahere!” Bwoba ati “Ese Nyakugira Imana mu Rwanda, imbogo yakunaniye n’ingabo zawe, njyewe urabona nayishoboza iki?” Umwami ati “Uranga kujya yo ndakwica, kandi nunakunda kujyayo na yo izakwiyicira, byose ni ha handi hawe! Hitamo ikikubereye kizima.”

Na we ati “Mpisemo kugenda; ruzaca Imana!” Yegura icumu n’umuheto aragenda. Ubwo abantu bose bari bicaye ku dusozi ahirengeye ngo barebe ukuntu imbogo imwica. Akigera mu ishyamba, imbogo yamukubise amaso iza yirukanka. Bwoba ubwoba buramutaha, intwaro azifasha hasi, yurira igiti. Maze kubera ubwoba bwinshi yari afite, akomeza kucyurira agera mu bushorishori, arakomeza akirenguka hejuru. Yarahanutse agwa ku mugongo wa ya mbogo, ayigundira amahembe arakomeza. Imbogo irikanga, maze si ukwiruka birakomera, ishyamba ryose irarimara. Bimaze kuyirambira iratoroka ijya mu giturage. Bayibonye bavuza akamo bati “Wa mugabo yashize ubwoba koko; arayizanye!”

Umwami ati “Murakanyagwa! Ntimwari mwaravuze ngo yarananiranye? Si nguriya umugabo utagira ubwoba arayizanye?” Ati “Ngaho se kandi nimuyitere mwo kanyagwa mwe!” Imbogo bayitera Bwoba ayiri ku mugongo, imbogo irahirima. Umwami aramubaza ati “Bwoba, kugira ngo woye kuyicira mu ishyamba uyizane ni kuki?” Bwoba ati “Umva rero, nabonye ko ninyitsinda mu ishyamba nzabikubwira ntubyemere kuko ntawe twajyanye, mpitamo kuyikuzanira.”

Umwami ati “Umva rero Bwoba, nta kindi naguhemba!” Ati “Nkuhaye inka nyinshi cyane; nkuhaye n’imisozi myinshi, bariya baturanyi bawe bose ugende ubatware ubategeke, ndabakugabiye.” Maze bwoba aragabana, ba baturanyi be ababera umutware.