Gera umuzinga ku wa Bugegera

Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo bashaka kwigisha umuntu ngo akurikize urugero rwiza abonana abandi; ni ho bagira, bati «Gera umuzinga ku wa Bugegera ! »

Wakomotse ku mugabo wo ku Ntenyo mu Nduga y'epfo witwaga Bugegera, akaba umugaragu wa Mirenge, wa mukungu w'ikirangirire bajya bakurizaho kuvuga ngo naka atunze ibya Mirenge ku Ntenyo.

Mirenge uwonguwo yamaze gukungahara cyane mu Nduga yose rubanda baramushikira, baza kumucaho inshuro; kandi ngo ubwo bukungu bwe bwakomokaga ku mizinga y'inzuki yagikaga, bituma agira ubuki bwinshi, abafite amasuka, amagumba n'amapfizi, bakabimuzanira bagatetura (kugurana ubuki).

Nuko biba aho bishyize kera, wa mugabo Bugegera w'umugaragu wa Mirenge wari umukene cyane ageretseho no kuba yaracitse intoki zikiganza cy'iburyo, akajya yitegereza imizinga ya Mirenge bahakura ubutitsa; azirikana n'ibintu rubanda bazanira Mirenge bagurana.

Niko kwigira inama, ati «Ahari na njye mboshye imizinga nkayagika ubanza namera nka Mirenge; n'aho kandi ntasa na we, nibura nakwibeshaho»! ati“Inzuki Mirenge ntazifata ngo azishyire mu mizinga ye; bisubiye si n’abantu be bazitera ngo bazinyage bazizane mu mizinga.

Ni bwo atangiye aca imicundura n'akaboko ke kamwe k'ibumoso; mu Nduga y'epfo kera nta shyamba ryahabaga; hari umukenke wiganjemo umucundura; na we Mirenge, ibiti yaboheshaga imizinga, abantu be babikuraga mu Mayaga ku Rutabo rwa Kinazi.

Bugegera amaze kugwiza uduti twe, abwira umugore we Nyirampumbya, atiNshakira amarwa meza nziyingingire umuntu wo kwa Mirenge azambohere umuzinga, na njye nzagike ndebe ko twabona ubuki bukadukiza!» Uwo mugore we Nyirampumbya, ngo yagiraga amarwa y'iziko atangaje. Ahera ko aracanira; umusemburo uramuhira uratumbagira, abonye ko ushamaje yimuka ku buriri bwe ahunga umugabo we, kugira ngo na hato batarengwaho bakawica; dore ko kera umusemburo na wo wiraburirwaga.

Nuko Nyirampumbya yenga amarwa ngo atangaza abanyanduga bose barayahururira barizihirwa. Bageze aho, Bugegera araterura, ati «Umva bantu bateraniye aha; icyatumye mbatumira, ndasaba ko uwamenya kuboha imizinga yazawumbohera nkazamuhemba amarwa arenze aya» !

Abari aho baramwumvira; havamo umwe w'umuhanga mu baboshyi b'imizinga yo kwa Mirenge ati «Tutagombye kuwuboha, jyewe ho ndawufite uzaze nywuguhe». Bugegera na Nyirampumbya babyumvise barishima cyane babwira uwo mugabo, bati «Ntibigomba gutinda, jyana n'uyu mwana uwumuduhere». Arahaguruka ajyana n'umwana wa Bugegera, amukorera umuzinga awuzanira se; mu gitondo awagika mu munyinya wari imbere y'irembo rye.

Amaze kuwagika agira amahirwe winjira vuba, ugiye kwera urasizoro; yenze ubuki buratangaza; kuruta ubwo kwa Mirenge kure. Ababunyoye bahakana ko atari ubw'umukenke, bakeka ko ari ubw'i Bugesera bw’igiti cyitwa Urusinzagwa.

Bamaze kwishimira ubuki bwo kwa Bugegera bahinyura ubwo kwa Mirenge, bati «Mbese imizinga ya Mirenge yayigize nk'iya Bugegera ikera ubuki bw'urusinzagwa ntibe myinshi y'ubusa !

Nuko kuva ubwo, Bugegera arakira aranezerwa, akijijwe n'umuhati wo kwigana gukora; yagika akazinga ke kamwe kakarusha iyo kwa Mirenge kwera. Ni bwo Abanyanduga babigize umugani, bati «Mujye mugera umuzinga ku wa Bugegera; ari ukuvuga ngo bajye bigana ibifite akamaro babonana abandi.

” Kugera umuzinga ku wa Bugegera = Kwigana urugero rwiza ubonana abandi.”