GIKERI NA RUSAKE (YIFUJE UBWIZA)

Gikeri na Rusake bari baturanye, bakaba inshuti magara. Rimwe Gikeri yasuye Rusake baraganira. Gikeri yitegereza mugenzi we rusake, asanga badahuje uburanga.

Aramubaza ati "Nshuti yanjye Rusake, ukora iki ngo umubiri wawe uhore unyerera unabengerana utyo? Reba uwanjye; mpora mu mazi, nkoga amanywa n’ijoro, ariko uranga ugahanda! Uzi ko na Nyirantashya aherutse kunyishongoraho ngo kuba mu mazi si ko gucya! Ndifuza umubiri unoze nk’uwawe maze nanjye nkaba ihoho."

Rusake abwira Gikeri ati "Sinari nzi ko uruhu rwawe rugutera ipfunwe. Ariko njye mbona ntacyo rugutwaye! Naho uburanga bwanjye uvuga, ntibyoroshye kubugeraho. Buri gitondo umugore wanjye ashyira isafuriya ku ziko, akayuzuza amavuta, agacanira, yamara gucamuka… " Rusake atararangiza kuvuga, Gikeri amuca mu ijambo ati "Rekera aho, rekera aho! Wivunika nabyumvise. Nzabikurikiza nanjye mbe ihoho."

Rusake yinginga Gikeri ngo akomeze amutege amatwi, undi aranga atera hejuru ati "Ibyo washatse kumbwira nabyumvise rugikubita; ntiwigore rero!" Gikeri asezera bwangu, yanga ko bamuherekeza.

Gikeri si we warose agera iwe, ahamagaara umugore ati "Nyirangroo! Nyirangroo! Igira hino nkubwire!" Umugore araza aramwegera ati "Kroo Ngroo! Kroo Ngroo!! " Gikeri ati "Umva rero mugore mwiza, inshuti yanjye Rusake inyunguye ubwenge buhambaye. Uzi ukuntu umubiri we ubengerana disi we! Ibanga rye narimenye! Kuva ubu n’uwanjye ugiye kunyerera unabengerane  nk’uwe! None rero aho mvugiye aha, cana umuriro w’inkekwe, ushyire isafuriya ku ziko, uyisukemo amavuta wuzuze; namara  gucamuka umbwire."

Amavuta amaze kwatura, Gikeri abwira umugore we ati "Nshyira muri aya mavuta bwangu." Undi ibikoba biramukuka ati "Ayi we! Mugabo nkunda, urashaka kunyumvisha ko ngushyira muri aya mavuta ukabaho? Iri ntaho naribonye!" Umugabo ati "Humura yewe ntacyo mba! Ndashaka ko aya magaragamba ababuka, hagasigara uruhu rw’imbere rwiza, nkabengerana." Umugore ati "Ariko urinda witwika, wakwigumiye uko Imana yakuremye!" Gikeri avugira hejuru ati "Nakubwiye kenshi ko uru ruhu runtera ipfunwe. Nungutse inama yo kurwikiza, none wowe  urampinyura? Kora ibyo nkubwiye cyangwa se umvire aha!" Umugore atsembera umugabo we yanga kumushyira mu mavuta.

Gikeri abatura akego kari hafi  aho, akegeka ku isafuriya iri ku ziko, yurirana ubwira, ya safuriya itirimuka ku ishyiga amavuta ashyushye amumeneka  ku kuboko kurashya.

Gikeri arahanuka agwana n'ingazi aboroga ati "Ororororo! Ororororo! Nyirangroo! Nyirangroo! Ntabara ndapfuye!"

Umugore avuza induru ahuruza abaturanyi, baraza bamufasha komora umugabo we Gikeri.

Gikeri abwira abari aho ati "Murakoze kuntabara. Nari mpfuye nzize inama mbi za Rusake."

Rusake agwa mu kantu, araterura n’ikiniga ati "Bavandimwe, reka mbabwire uko byagenze: mu gitondo nari kumwe na Gikeri tuganira, mbona  aranyitegereza bidasanzwe. Bigeze aho arambaza ati ‘Ko  mbona umubiri wawe unyerera ukanabengerana, ukora iki?’ Ntangiye kumusobanurira, anca mu ijambo anyumvisha ko  yamenye icyo nshaka kumubwira, ansezeraho ikubagahu."

Abari aho bamubariza icyarimwe bati "Ubundi se ubigenza ute?" Rusake ati "Ubusanzwe umugore wanjye acamutsa amavuta  ngo yorohe. Yamara guhora, akayansiga, nkajya ku  kazuba, uruhu rukayaga, rukanyerera, rukanabengerana. Gikeri rero akimara kumva ijambo gucamutsa amavuta yahise andogoya, aba aratashye. Sinamenye impamvu yatumye agenda igitaraganya."

Abaturanyi babyumvise bati "Gikeri wari wizize! Jya ubanza utege amatwi ntugahubuke."

Gikeri asaba mugenzi we Rusake imbabazi, ubucuti bwabo burakomeza.

Soma hano: Indi migani ya Gikeri