Habaye imara.

Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo babonye ahantu hashize abantu, cyangwa ibintu byari bihijihije; ni bwo bagira bati «Habaye imara».

Wakomotse ku musozi witwa Mara wo mu Busanza (Rusatira-Butare); ahasaga umwaka w' i 1500.

Ruganzu Ndoli yamaze kubunduka i Karagwe k' Abahinda kwa nyirasenge Nyabunyana agarutse kubura u Rwanda, abiru bararumutambagiza, bamwereka rubanda, bababwira ko izina rye ry'ubwami ari Ruganzu. Rubanda bamwe baramwemera baramuyoboka, abandi ntibamwemera baramugandira; bituma agomba kubayoboza igitsure.

Abanza kuyobokwa n'abasore b'i Byumba n'u Bwanacyambwe n'u Bumbogo, ariko na bo ari bake, ni bo yaremyemo umutwe w'uburiza bw'ingabo ze zitwa Ibisumizi. Amaze kurema uwo mutwe w'Ingabo ze abanza kujya kuyobora i Kinyaga; atsinda umuhinza waho witwaga Mukire amukubise intorezo ye (ni yo yahoze ibwami yitwa Rwamukire) .

Nuko Ndoli amaze kuyobora i Kinyaga, aboneza mu Nduga atunguka i Mara na Ruhashya ho mu

Busanza (Butare); ahagera bwije, aho agiye gucumbika bamutera ibirago. Arambuka ajya i Ruhashya gucumbikayo; bo baramwakira bamucanira indaro. Agumya kurambagira u Rwanda, abasore benshi baramuyoboka binjira mu mutwe w’ingobo ze (Ibisumizi).

Abonye amaze kugwiza amaboko, yibuka uko wa musozi wa Mara wamugize; asubirayo kugira ngo arebe ko bongera kwanga kumucumbikira. Agezeyo nanone banga kumucumbikira, ndetse ngo bamubwira n'amagambo mabi cyane, bavuga ko atari mwene Ndahiro. Ndoli abibonye atyo agaba Ibisumizi kuri Mara bararwana.

Ibisumizi biraharimarima biratsemba, ntihasigara n'uwo kubara inkuru. Amaze guteza Mara itabi, ajya gutanga ibibanza i Ruhashya; ni rwo rugo rwe rwa mbere mu Rwanda. Amaze kubaka i Ruhashya, aca iteka ko nta muntu uzongera gutura i Mara; ndetse ngo ntihazagire n'inka ziharisha.

Nuko kuva ubwo haba igisozi, bakajya bahahamba abantu; bituma bakurizaho kuvuga ko aho

abantu n'ibintu byashize haba habaye imara (i Mara); Hongeye gutuzwa na Kigeli Nyamuheshera, umwuzukuru wa Ndoli.

"Kugira ahantu imara = Kuhatsemba ibyari bihijihije."