Hahindutse mu kw'Uwenze

Uyu mugani, umuntu awuca iyo abonye ibye bivogerwa itetu; ni ho agira ati : «Mwandembeje, iwanjye mwahahinduye mu kw'Uwenze.

Wakomotse ku mugabo wo mu Ruramba rwa Bakokwe ku Ndiza (Gitarama) witwaga Uwenze, ahayinga umwaka w'i 1800. Uwenze yabayeho ku ngoma ya Gahindiro ari umuhinzi w'umukungu; cyane cyane yahingaga uburo.

Nuko Uwenze amaze kuba umukungu ukomeye, atangira kwenga inzoga z'inturire, biramuhira; inzoga yenze zose zikaba intore. Bukeye yigira inama yo kugura inka mu buro yahinze. Inka na zo ziramukundira zirororoka, rubanda rwo ku Ndiza baza kumuhakwaho, arabagabira.

Haciyeho iminsi, Rugaju rwa Mutimbo ajya mu Ruramba barahamuriburiye ubwatsi bw'inka bwiza. Ahageze asanga baramubwiye ihame, ahasanga inka z'Uwenze nziza cyane, bituma ahacumbika arahasibira, Uwenze amuzimanira inzoga y'inturire, Rugaju arayishima cyane; amutegeka kujya amutura iyo nzoga buri mezi abiri. Uwenze arabyemera; amezi abiri yashira agatura iyo nturire kwa Rugaju.

Haciyeho iminsi, Rugaju aratangwa arapfa; ibintu bye bigabanwa na Rwakagara, Uruyange n'Ingeyo; abihawe na mushiki we Nyiramavugo nyina wa Rwogera.

Haciyeho iminsi, Rwakagara ajya ku Ndiza ha handi mu Ruramba rwa Bakokwe, arahacumbika. Baramubyukurukiriza baramuzimanira. Ariko Uwenze yaramubyukurukirije gusa, ntiyamutura ya nzoga y'inturire, yanga ko biba akamenyero nk'ako kwa Rugaju.

Ubwo Rwakagara amara iminsi aho mu Ruramba. Hagati aho, Uwenze afatwa n'indwara ntiyasubira kujya gutaramira Rwakagara. Abanzi be bamubona urwaho rwo kumurega; bati «Uwenze yarakugandiye kuko yari umutoni wa Rugaju: avuga ko atazahakwa n'undi muntu utari Rugaju; bati «Kandi agira inturire y'uburo itagira uko isa yajyaga azimanira Rugaju yaje ino; bati «N'ubu wasanze yazihishije yanga kuyigutura ngo ntabwo uri Rugaju.»

Ubwo Rwakagara atumiza Uwenze ikitaraganya ngo aze amwitabe. Uwenze araza. Agitunguka aramutonganya ati «Harya sha! ngo ntuzahakwa n'undi utari Rugaju?» Uwenze agira ubwoba atuma umuntu kumuzanira inzoga y'inturire. Umuntu arayizana. Uwenze ayitereka imbere ya Rwakagara arasogongera. Rwakagara ayisomyeho arayishima. Abwira Uwenze, ati “Kuva ubu ntihagashire ukwezi utanzaniye bene iyi nzoga!»

Nuko Uwenze abigira akamenyero; akajyana iyo nzoga y'inturire kuyitura Rwakagara buri kwezi. Haciyeho iminsi, abanzi b'Uwenze bamurega kuri Rwakagara, bati «Uwenze yahize ko azakuroga; kuko mushiki wawe yishe Rugaju!»

Rwakagara ababaza icyamuteye ubwo bukire bwose. Bati «Ni uburo ahinga; ni bwo aguramo inka atunze». Ubwo Rwakagara ategeka abashumba be, ati «Ntihazagire inka y'Uwenze ikoza umunwa hasi ino aha ku Ndiza kandi nimubona yahinze uburo mujye muburagira.

Kuva ubwo, inka z'Uwenze batangira kuzihihibikanya no kujya baziba, yahinga bakaragira, abura epfo na ruguru, amaze gushoberwa ariyahura.

Ni bwo abantu babifatiyeho, bagira uwo basaba ibintu bikurikiranya itetu, ati «Mbese iwanjye mwahahinduye mukw'Uwenze!» Ubwo baba bendeye ku mirima y'Uwenze, abashumba ba Rwakagara bahozagamo inka no kuri ya nzoga y'inturire yazimanaga mu batware bikavamo itegeko ryo kuyitura burijo.

“Guhindura ahantu mu kw'Uwenze = Kuhavogera burijo.”