Hazakira Solyo

Uyu mugani bawuca iyo babonye ibyago byadutse mu mbaga cyangwa mu muryango; ni bwo bagira, ngo: «Hazakira Solyo!»

Wakomotse ku munyabugesera witwaga. Solyo; ahayinga umwaka w'i 1400. Ku ngoma ya Cyilima Rugwe mu Rwanda n'iya Nsoro i Bugesera.

Ubwo hariho umugabo witwa Solyo; yari umuhondogo mwene wabo wa Nsoro, igikomangoma cy'i Bugesera. Aho Cyilima amariye gutwara umugore wa Nsora witwaga Nyanguge (nyina wa Kigeli Mukobanya), Solyo yavaga i Bugesera rwihishwa akaza kumusuhuza; kuko yari inshuti ye cyane. Ndetse Abanyabugesera bakekaga ko ari umusambane we.

Nuko Solyo na Nyanguge bagumya kubana batyo muri urwo rwihisho. Bukeye Solyo aza mu

Rwanda gusura Nyanguge. Ahageze asanga baraguriza gutera u Bugesera. Solyo aganira na Nyanguge biratinda. Bigeze aho Nyanguge abwira Solyo ko bagiye guterwa. Undi aramubaza ati «Ubwo se nabigenza nte ko Cyilima amaze kuturusha amaboko kandi ko azadutsinda!» Nyanguge aramusubiza, ati «Niba wemeye reka nzamugusohozeho aguhake, akwikirize! Solyo aremera.

Igihe bakiganira Rugwe arinjira aricara. Aganira n'umugare we. Bigeze aho Nyanguge abwira

Rugwe, ati:"hano hari umuntu w'i Bugesera mwene wabo wa Nsoro ushaka kuguhakwaho." Rugwe ati «Mubwire aze. Nyanguge ahamagara Solyo aramumwereka.

Solyo ati "Nyagasani nje kugukeza; nutsinda u Bugesera uzanyikirize". Rugwe yumvise iyo mvugo yo kuzatsinda u Bugesera arishima; kuko iyo baragurizaga igihugu bazatera hakavamo uvuga ati «Tuzatsinda, na byo ngo byabaga ari umutsindo, naho havamo uvuga ati «Ntituzatsinda ngo bikaba ubuvukasi.

Nuko Solyo arataha. Amaze iminsi mike aragaruka azanye amaturo kwa Rugwe. Ahageze asanga bagiye gutera u Bugesera. Amaze gutanga amaturo, Nyanguge aramubwira, ati «Ejobundi muzaterwa!» Solyo aherako asezera kuri Rugwe, agenda ijoro ryose ajya i Bugesera. Bigeze nijoro ajyana inka n'abana, n'abagore, ariko rwihishwa; aracika acikira i Burundi. Amaze kugerayo, u Bugesera koko buraterwa; bararwana haba icyorezo mu Bugesera, Abanyarwanda barabunesha; inka baranyaga, bazohereza mu Rwanda; abandi basigara mu Bugesera babuyobora.

Inkuru rero igera kuri Solyo ko u Bugesera bwatsinzwe. Arahambira aza mu Rwanda, asanga Cyilima i Kigali. Ariko abanza kujya kubonana na Nyanguge. Bamaze kubonana, Nyanguge ati «Guma aha, ndakwereka Cyilima» Aho aziye Nyanguge ati «Nguyu wa mugabo w'i Bugesera, nagusohozagaho yaje».

Cyilima aramubaza ati «Ni amaharo akuzanye?» Solyo ati «Nari nje kukwibutsa ko nagusabye ngo nutsinda u Bugesera uzanyikirize». Nyanguge yungamo ati «Yavuze ijambo ryiza u Bugesera butaratsindwa none akwiye kugororerwa!» Cyilima abaza Solyo, ati «Ubundi wari ufite iki?» Solyo ati "Nari umutware wa Nsoro". Cyilima ati «Ibyo wari ufite byose bigumane: inka n'imisozi.

Nuko Solyo asubira i Bugesera atarura, inka n'abana biva mu Burundi, ahera ko aba umutware wa Cyilima.; ndetse aba umutoni kuko yari afite gihakirwa. Bene wabo wa Nsoro na Solyo bamwe baranyagwa, abandi baracika, abandi bicwa n'uruhato rw'ubunyage.

Ni bwo umugani bavuga ngo "Bapfuye nk' Abahondogo" wamamaye mu Rwanda; na we Solyo arakira, akijijwe n'inshuti ye Nyanguge ya Sagashya w'umukanakazi Cyilima Rugwe yambuye Nsoro.

Kuva ubwo mu Rwanda hakwaduka ibyago mu mbaga y'abarutuye cyangwa mu muryango, bati «Hazakira Solyo». Ubwo baba bendeye kuri Solyo w'i Bugesera.

"Kuba solyo = Kuba inyaryenge y'umurame."