IBYIFUZO BITATU

IBYIFUZO BITATU
Ibyifuzo bitatu

Umugabo n’umugore b’abakene bari batuye iruhande rw’ishyamba. Umunsi umwe ku kagoroba, itumba rica ibintu, batangira kuganira, bavuga iby’abaturanyi babo bifataga nabi kandi bafite ibintu bitagira ingano. Umugore aza kuvuga ati "Uwankiza sinamera nka bariya!" Umugabo ati "Ni ishyano kubona bene ba bantu bakoraga ibitangaza batakibaho! Ubu simba nisabiye icyo nifuza?"

Mu gihe bakivuga ibyo, babona umugore utagira uko asa atungutse iruhande rwabo, arabasuhuza, arababwira ati "Numvise ibyo mwavugaga, none mumbwire ibyo mwifuza, ariko ntimurenze bitatu, kuko nimubirenza, ntimubona na kimwe." Amaze kubabwira atyo, bayoberwa aho arigitiye.

Batangira kuvuga ibyo bakwiye gusaba. Erega ntibyari byoroshye kubona ibintu bitatu gusa ako kanya, n’ubukene bari bafite! Umugore rero araterura ati "Si njye uhitamo, ariko iyaba nari mfite uburenganzira, hari ibintu bitatu nasaba kandi bifite akamaro koko! Ntacyo mbona cyandutira kuba mwiza, nkaba umukungu kandi nkakiranwa icyubahiro mu birori no mu materaniro y’abakungu." Umugabo aramusubiza ati "Ibyo byose ntacyo bimaze, kuko umuntu ubifite atabura kurwara cyangwa gupfa akiri muto. Ikiruta ni ukugira ubuzima bwiza, imbaraga no kuramba."

Umugore na we ati "Ese kuramba byamarira iki umuntu ari mu butindi? Ahubwo byatuma aba umunyabyago igihe kirekire. Aho uzi kubura icyo urya no guhora mu maganya! Iyaba wa mugore yaduhaye uburenganzira bwo gushaka ibintu birenze bitatu kuko mbona dukeneye byinshi." Umugabo aramubwira ati "Ibyo ni koko, ariko reka twoye guta igihe, dutekereze neza, ejo tuzabe twabonye ibyifuzo bitatu bidufitiye akamaro koko. Reka tube twiyotera dore n’imbeho yaciye ibintu." Ubwo abivuga yenyegeza umuriro wari umaze gucika. Nuko umugore arivugisha ati "Mbega umuriro mwiza, uwampa inyama ngo nyotse kuri aya makara!" Akibivuga atyo, abona intongo y’inyama iraguye. Icyo ga kiba kibaye icyifuzo cya mbere!

Umugabo abonye iyo nyama, umujinya uramwica, abura aho akwirwa, atangira gutonganya umugore we, ati "Mbega umugore w’igisambo! Uko ni ugukunda inyama gusa? Ko duturiye ishyamba, inyama na zo ni ikibuze? Ukuntu wifuje nabi, icyampa ngo iyo ntongo igufate ku zuru!" Umugabo atararangiza kuvuga, babona inyama imase ku zuru ry’umugore. Umugore ararira, agerageza kuyikuraho, ariko biba iby’ubusa.

Umugabo abibonye aribwira ati "Noneho nanjye murushije ubucucu! Mugenzi wanjye ntundenganye; nkurahiye nkomeje ko ntigeze ntekereza kukwifuriza nabi. Nari ndakaye cyane, mbivuga ntazi icyo mvuga! Reka noneho twifuze ubukungu, maze nzakugurire akantu kabengerana uzashyira ku zuru, kajye gahisha iyo nyama." Umugore ati "Mbese ubu nakwihanganira guhorana iri shyano?" Icyampa gusa nkabona iyi nyama inyomotseho!" Akivuga atyo abona ya ntongo iguye hasi, ibyifuzo biba bibaye bitatu.

Umugabo abwira umugore ati "Iri ni isomo koko! Ntidukwiye kugondoza Imana; Yo yaturemye ni Yo izi ibidukwiye." Birira ya nyama kuko mu byifuzo bitatu ari yo bari basigaranye.

Si njye wahera!

IBIBAZO KU MWANDIKO