IMBEBA Y'INYAMERWE

Imbeba yakuviriye mu mwobo itangira kuzerera ishaka icyo yarya. Iribwira iti "Nzi ubwenge, no kunshuka biragoye, kuko nizera bake. Nta we ushobora kumfata. "

Yikoza hirya, yikoza hino; izerera inzu yose ariko iheba icyo yicisha isari. Inyarukira mu kigega, ihingukira kuri rwagakoco. Irahagarara irashishoza, yitegereza uwo mutego, irawuzenguruka. Iratekereza iti "Nta kabuza, ubu ni ubucakura abantu bahimbiye gufata imbeba. Ariko bararushywa n'ubusa; jye ntibazamfata. "

Ihanga ijisho kuri wa mutego, ibona hariho umubumbe w'urugimbu utemba ibinure; iti "Nta kabuza dore ikizakora ku mbeba ! Dore akaryoshye bavuze! Ninkoraho biraba bishize. Ibyo ari byo byose ariko, sinabura kurwegereza utuzuru, ngo ninukirize kuko ruhumura neza."

Yomboka buhoro buhoro, yegera rwagakoco. Imbeba yawe iratekereza iti "Mbega ukuntu abantu bagira ubwenge buke ! Bibwira ko nakora kuri ririya shyano! Henga nzunguruke, ndetse ndibuze kugera kuri ruriya rugimbu ntacyo mbaye rwose."

Irasotasota, itera udutambwe duto, sinzi uko yakomye imbarutso, igiye kumva ngo 'koco!' Ifatwa mu bujana. Imbeba ikuka umutima, ishaka kuyikiza biba iby'ubusa; iba ihezemo ityo. Irajwigira itabaza zene wayo ntihaza n'imwe, ahubwo nyir'umutego aba araje. Ayitegeza abana barayica, agatumbi bakajugunyira injangwe.

Uhima ipfa arahava!