Imigani 7 ya kera yakunzwe cyane kurusha iyindi.

Imigani ni ibihangano gakondo twagiye twigishwa n'abo dukomokaho, imyinshi ikaba ari ibihangano bituruka ku bakurambere mu rwanda, imwe ikaba yaragendeye kubantu babayeho, indi nayo ikaba igendeye ku nkuru zibitekerezo ndetse zuje amakabya nkuru.

Ngiyi imwe mu migani yagiye ikundwa cyane n'abantu b'ingeri bose mu gihe cyashize ndetse n'ubu.

  1. Ngunda

Ngunda n'ubusambo bwe ndetse n'uburyo yaje kuzira inda ye, ngunda ni umwe mu migani wamenyekane cyane cyane ndetse numuheha yitwazaga witwaga "Ruvunabataka" ukaba waramenyekanye cyane.

2. Joriji Baneti

Kubera ubujiji bwe no kutamenya, joriji baneti ni isoko y urwenya, inkuru ze zuje kuba zisekeje.

3. Nyashya na baba

Nyashya na Baba nawe numugani uzwi cyane, cyane cyane akaririmbo kawo kakaba kazwi cyane.

Iyi ndirimbo ni yo baba yaririmbiraga Nyashya kugira ngo amenye ko ari we hanyuma abwire urutare rubaduke.

Iyi nkuru ikaba yaragiye ikundwa cyane.

4. Bakame n'impyisi

Warupyisi bihehe, ndetse na bakame, hari inkuru nyinshi ndetse zimwe zagiye zikundwa cyane,

Warupyisi bihehe, ni imigani myinshi, harimo aho yagiye ananirwa kumira inyama cg se kuyicira.

Iyi akaba ari imigani iryoshye cyane, cyane ko iba iteye ibitwenge byinshi.

5. Maguru ya sarwaya

Uyu mugani wa maguru ninsibika, ndetse nuko yayibye umurizo numwe mu migani yakunzwe cyane.

Ndetse uza no kuririmbwamo indirimbo, iyi ndirimbo ikaba yarabiciye bigacika hano mu rwanda mubihe byahise.

6. Umugani w'udushwiriri

Inkuru yukuntu udushwiriri ari utugorye dutandatu twose birangira dupfuye kandi tuzize ubujiji.

Iyi nayo ninkuru yakunzwe cyane dnetse ikaba yaragiye iba iri mu bitabo kera abana bigiragamo.

7. Ndabaga

Ndabaga n'ubutwari bwe, bwaho yagiye gutabara se kandi yari umukobwa bitemewe.

Uyu numugani ndetse ukaba niki gihe ubutumwa bwabo bugitambuko, bukaba nisoko ya inspiration kubari benshi ndetse nabategarugori.