IMPYISI N'INZOBE

Umunsi umwe, impyisi yagiye mu rufunzo ihasanga abakobwa b'inzobe (igisimba cyitwa inzobe); iraza ibwira se na nyina na bene nyina iti "Nabonye abakobwa beza murajye kubansabiramo." Izindi mpyisi zirayibwira ziti "Iyo ujya gushaka umugeni mu nzobe, imbwebwe n'impyisi ntizifite abageni?" Indi iti "Oya ndashaka abakobwa b'inzobe sinshaka ab'imbwebwe." Nuko impyisi ziremera zijya gusaba umukobwa w'inzobe. Inzobe ziti "Tubemereye umugeni; mujye kwitegura." Impyisi zirataha.

Inzobe zisubiraho ziti "Turazishyingira tukaba duhumanye, turazima umugeni zikaturya." Nuko inzobe imwe iti "Nimuceceke ku munsi wo gushyingira tuzazihende ubwenge, ubukwe bupfe kandi tutiteranije na zo." Bukeye impyisi ziraza zivugana umunsi wo gushyingira, inzobe ziti "Umukwe araze, ariko azaze ataha." Impyisi ziremera zirataha. Impyisi zimaze kugenda, inzobe ibaza izayibwiye ngo ziceceke iti "Ubwenge zizahenda impyisi ni ubuhe?" Inzobe iti "Inzobe zose zigende zizane ihene, muzinyereke, nanjye mbereke ikizatuma impyisi itarongora."

Inzobe ziragenda zizana ihene, zibwira izindi ziti "Ihene nimuzibage, izindi nimuzishakire ibiziriko tuzizirike mu nzu, inyama tuzimanike ku nzu, ku mbariro, impyisi niziza zikicara iruhande rw'ihene cyangwa rw'intama ntizigire ihene cyangwa intama zikuraho, tuzemere tuzishyingire." Inzobe zemera inama.

Impyisi zirashyira ziraza, zisanga inzobe zacanye, ziteguye. Impyisi ziravunyisha inzobe ziti "Nimuze." Impyisi ziraza baziha ibirago ziricara, zibona inyama zimanitse ku mbariro n'ihene ziziritse. Impyisi nkuru muri zo iti "Hari icyo nibarizaga ariko ntimuseke." Inzobe ziti "Tugusekera iki?" Impyisi iti "Ziriya nyama ni iz'inka cyangwa ni iz'ihene?" Inzobe iti "Ni iz'ihene." Impyisi iti "Nabanzaga mugira ngo ndavugishijwe." Inzobe iti "Reka da! Uvugishwa ute?"

Bimaze akanya indi mpyisi iti "Amagambo ni ugutaruka; nanjye ndabaza. Iriya hene y'igihuga n'iy'umukara zipfana iki?" Inzobe iti "Iy'igihuga yabyaye iy'umukara." impyisi iti "Ni uko! Nabanzaga mugira ngo ndavugishijwe." Bimaze akanya impyisi nkuru irasohoka, ihamagara izindi iti "Nitugera mu nzu dushikuze ziriya nyama na ziriya hene twigendere"; iti "Umugeni tuzaba tumushaka ubundi." Impyisi yendaga kurongora iti "Nanjye nibyo nendaga kuvuga nanga ko munseka. Ni njye wari ubabaye; umugeni ndamuretse maze tuze gusimbukira rimwe ntihagire inyama zisigara, n'ihene tuzijyane." Impyisi nkuru irongera irazibwira iti "Nimucyo dusubire mu nzu maze mwicare neza, nimubona mpagurutse namwe mubonereho.

Nuko ziraza no mu nzu ziricara; iya mbere iba ishikuje ihene, zose ziboneraho zihubuza ihene n'inyama ziriruka. Inzobe zisigara ziseka, impyisi zigenda zityo. Inzobe zirishima zishima n'inzobe yazigiriye iyo nama.