Induru yabaye impomamunwa

Uyu mugani bawuca iyo bumvise induru ivuga ubutunguruza; ni bwo bavuga ngo: «Induru yabaye impomamunwa».

Wakomotse ku mandwa y'inkonjo umugabo Munanira wo mu Rukatsa (Ingabo za Semugaza wa Ndarabasa) yarasiye urushyi ku munwa rwumirana na wo bari ku Muvumba (Byumba); ahasaga mu mwaka w'i 1800.

Ibyo byabaye ku ngoma ya Gahindiro akiri muto; se wabo Semugaza yanganye na Rugaju rwa Mutimbo; Rugaju amurega ko ashaka kurwanira ingoma, nyamara Semugaza ari we umaze kunesha Ibigina, amaze kubitsinda i Mwendo wa Kilyango, bishaka kuyirwanira.

Ubwo Semugaza amaze kumva ko aregwa na Rugaju kandi abona ko i Bwami bamureba nabi, aherako aracika. Ageze ku Ibuye rya Nyabugogo Urukatsa ruhatsinda ingwe bayicishije amaboko. Bageze ku Kicukiro, inka ye y'inyamibwa yitwaga inka ya Rureli irabyara. Bahamara iminsi bayihemba ngo ikomeze umugongo babone kujya i Ndorwa. Kuhamara iyo minsi yose ni uko basuzuguraga ingabo z'ibwami bareba ko zitatinyuka kubakoma imbere.

Inka rero imaze gukomeza umugongo, bakomeza urugendo rwabo rwo gucika, bagana i Ndorwa. Bageze i Rumuli, umugore wa Kabano ka Kazenga na we arabyara. Naho bahamara iminsi munani; umugore arasohoka bita umwana amazina, baragandura. Bageze mu Mutara barwana n'inkiko z'u Rwanda barazinesha. Ni bwo Kabano ka Kazenga arashe umukwe wa Semugaza witwaga Mbaraga, kuko atutse Urukatsa bahetse Semugaza, ngo “Nibashyire icyo kiriba hasi”. Kabano amurasa hagati y'amaso umwambi urasohoka ufata igiti cy'umugunga impembe zirareshya. Semugaza abwira Urukatsa ati «Muramenye umwambi w'umwana wanjye ntuhere».

Ubwo icyo giti bagitema hepfo no haruguru, umwambi ugisigara hagati, Semugaza akajya awugendana mu ngobyi bamuhetse. Baragenda bageze i Ndorwa, bigarurira igice cyayo; ntibahakwa na Gahaya. Bamaze gutura mu Ndorwa bakajya batera inkiko z'u Rwanda bakazinesha; bakanyaga inka bakazijyana aho bacikiye.

Umunsi umwe bagaruka mu Mutara kuhanyaga inka. Bamaze kuzinyaga induru irakorerana, inkiko zose zirahurura zirwanya Urukatsa rurazinesha. Bageze ku Muvumba bahura n'imandwa y'inkonjo yavaga gusega, ikubise amaso Urukatsa ivuza induru: urushyi rukiri ku munwa umugabo wo mu Rukatsa witwaga Munanira ayirasa inyuma y'urushyi, umwambi urarwahuranya, uca mu kanwa ufata mu irugu.

Urukatsa ruriyamirira, ruti: Noneho ino si induru ni impomamunwa; kuko urushyi rwafatanye na wo kubera umwambi wahinguranije. Nuko kuva ubwo, uvugije induru wese bigashyira kera, bati «Nimwumve induru yabaye impomamunwa!»

"Kuvuza induru y'impomamunwa = Kuboroga ubutunguruza."