Ingwize yishe Ntango

Uyu mugani bawuca ku muntu ukunda kugira umururumba aririmira utw'abandi, ntanyurwe n'ibye bwite, n'iyo byamusagiranye; ni bwo bavuga ngo: "Ingwize yishe Ntango."

Wakomotse ku mugabo Ntango; yari umugaragu wa Rukangirashyamba rwa Kanyamuhungu w'umutsobe, amutwarira i Ndorwa ya Nyabishambi; ahasaga umwaka w'i 1900.

Rukangirashyamba yamaze gupfa azungurwa n'umuhungu we Gashamura. Na we Ntango akomeza kumutwarira icyo gihugu cya Nyabishambi. Mu igabana ry'u Rwanda na Gikore azungurwa n'umugabo w'umutsobe witwaga Rutayashwaga.

Uwo Ntango yari intwari cyane, agakunda kurasana n'abanyagikore akabanyaga inka. Amaze kugwiza inka ziturutse ku muheto, yongera gutera i Gikore ahanyaga amashyo menshi y'inka, aziroha mu gifunzo cya Nyabishambi, barazambutsa; hasigaramo akamasa gato k'uruvuzo.

Abanyagikore baza bakurikiye inkora kugira ngo bazambure Abanyarwanda. Abanyarwanda bamaze gukuka cya gifunzo, abanyagikore bacyirohamo. Abanyarwanda bakebutse babona ka kamasa kasigaye kagishambagira gasubira i Gikore. Ntango ati «Nsubiyeyo ngarure kariya kamasa Abanyagikore batagasubiranayo».

Abagaragu be na rubanda rundi baramubuza bati «Dore Abanyagikore bacyuzuyemo nujyamo barakwica !». Ngo umuntu ananira umuhana ntananira umushuka; Ntango arabananira; ati «Akamasa kanjye ntikahera».

Yiroha muri icyo gifunzo ahurirana n'Abanyagikore bamutera amacumu bamutsindamo. Bamaze kumugarika, bakukana Abanyarwanda, barabanesha babambura za nka bari banyaze. Intumbi ya Ntango bayisubirana iwabo. Abanyarwanda bataha amara masa; umugaba wabo ahera i Gikore.

Ubwo ngo Ntango yari afite umugore we w'inkundwakazi witwa Kangondo ka Ngaboyisonga, akagira n'undi w'inyungwakazi akitwa Nyirantwali; Ingabo za Ntango zitabarutse ziza kumubikira, umugore we Kangondo arababara cyane ararira; na we Nyirantwali arishima, ingabo zimaze kubika zirataha.

Abagore tasigarana n'abana babo. Nuko Kangondo yiroha mu kirago araryama by'umubabaro. Na we Nyirantwali ariyicarira; ni ko guterura akabyino ko gushinyagurira mukeba we, ati "Yewe Kangondo ka Ngaboyisonga, byuka uterekere Ntango ariho azaza!" Kangondo na we amusubiza muri ako kabyino, ati "Yewe Nyirantwali wivuga amahomvu, Ntango yarapfuye!" Nyirantwali arongera asubiza Kangondo, ati «Yewe Kangondo ka Ngaboyisonga, Ntango ntiyapfuye, Ntango ariho azaza; ari mu gafunzo ka Nyabishambi, aranyaga Impenda n' inyana zazo."

Nuko abagore bahererekanya amagambo batyo, umugani w'Ingwize yishe Ntango wamamara utyo mu Rwanda, bitewe n'uko yari afite amashyo menshi y’inka akazira akamasa kamwe k'amanjwe yakurikiranye mu rufunzo rwa Nyabishambi, Abanyagikore bakarinda kumutsindamo.

Bawuca iyo bahonye umuntu ukunda kugira umururumba, ntanyurwe n'ibye; kabone n'iyo byaba byaramusagiranye.

" Gushaka ingwize = Kutanyurwa n'ibyawe; kuririmira utw' abandi. "