INJANGWE YACITSE UMURIZO
Injangwe yagiye gufata inkoko, ifatwa n’umutego uyica umurizo. Ihura n’izindi zigenda ziyiseka. Iza guhagarara irazibwira iti "Mfite ijambo rimwe mbabwira." Izindi ziti "Tuguteze amatwi." Na yo iti "Imirizo yacu iraturushya rwose. Kandi n’iyo dushatse kwihisha mu mwobo ntitume twihisha rwose ngo turangiriremo. Twagenda kandi tukayikurura inyuma yacu cyangwa tukayishinga; ntabwo dushobora kuyihisha ngo idukundire. Ndetse n’iyo dushatse gufata imbeba, turayizunguza, zikatwumva zigahunga. Ikindi kandi mutayobewe, ni uko dukunda gufatwa n’umutego ku murizo. Jyewe rero, nanze ko wazongera kundushya ukundi ndawuca. Ni cyo gituma mbagira inama yo kuyica mwese."
Zisekera icyarimwe biratinda. Inkuru muri zo irayibaza iti "Muri twe hari uwakuganyiye ko imirizo yacu iturushya? Igituma utubwira utyo, ahari ni uko wawucitse. Ahubwo urashaka ko natwe tumera nkawe, ngo we kubura umurizo wenyine. Igendere twakumenye." Ngo yumve ayo magambo, ihita yirukanka yikura ityo mu isoni.