Inka ya Nkoronko igira inkomoko.

Uyu mugani w'Inka ya Nkoronko bawuca bashaka kuvuga ko ntakabura imvano.

Wamamaye mu Rwanda ku ngoma ya Mutara Rwogera ukomotse kuri bene Gahindiro; ahasaga umwaka w'i 1800.

Gahindiro yari afite abana benshi; ni na cyo cyatumye babita Abahindiro. Ariko abamenyekanye cyane mu Rwanda ni batatu: Rwogera kuko yabaye umwami, Nkoronko, kuko yari asangiye nyina na Rwogera, Nkusi, kuko nyina Nyirakimana yari inkundwakazi ya Gahindiro, i Buhoro bwa Reramacumu mu Nduga ya Musambira; kandi Nkoronko na Nkusi Gahindiro yari yarabagabiye inka z'ibara (Ubugondo); zari amashyo abiri: Inyenyeli n'Ikunge, Semugaza yarazinyaze i Bunyabungo aturutse i Ndorwa aho yari yaracikiye.

Uwo Semugaza ni mwene Ndabarasa; ni we mu Rwanda bise Ikitagarurwa, bakabivuga mu ndirimbo, batiIkitagarurwa ni Semugaza: kuko yacitse Abanyarwanda bamutangira akabanesha akabagerana i Ndorwa, n'uko kandi Gahindiro yamubwiye kuguma mu Rwanda amaze guhorera Abanyarwanda baguye kuri Rujyo i Bunyabungo, akamwangira agasubira i Ndorwa.

Nuko Gahindiro amaze gutanga, hima Rwogera; aba ariwe umuzungura ku ngoma. Abana na Nkusi kuruta mwene nyina Nkoronko, bibabaza umugabekazi Nyiramavugo, kuko Nkusi yari umwana w'ishyari, ashaka guca umuhungu we Rwogera kwa Nyirakimana nyina wa Nkusi. Rwogera ariko aranga aramunanira. Nyiramavugo biramurakaza cyane bituma aca Nkusi; amucira mu Ibumba ho mu Mutara.

Nkusi amaze gucibwa, bene Gahindiro babura uko babigenza. Ni bwo bahamagaye abantu bahatswe na Gahindiro (Abatware be), barabateranya, bababwira ko Nyiramavugo yaciye Nkusi. Bose babuze uko babigenza, batuma Nkoronko kuri nyina, ngo ajye guhakirwa murumuna we Nkusi.

Agezeyo Nyiramavugo aramubinda. Aragaruka abimenyesha bene Gahindiro n' abatware. Mu gihe akibivuga hatunguka umugabo Kabundi k'umukongoli; ngo yari inkubaganyi. Agitunguka asanga bumiwe. Ababaza icyo bumiriwe; bamubwira ko Nkusi yaciwe. Kabundi ati "Nimumbwire icyo muza kumpa mumubakirize." Bose baratangara, bati "Ubukubaganyi bw'abapfumu ni ko busanzwe" (Kabundi yari umukongoli; akaragura inkoko).

Nuko icyakora baramubwira, bati «Pfa kugenda twe byatunaniye!» Kabundi aragenda, ajya mu nzu y'Ingoma z'ingabe; abwira abakaraza mu rukanishirizo, ati «Nimuremerwe ingoma zijye ku mugendo.»

Ingabe ziraremerwa; Nyiramavugo yumva ingoma zivugira ku mugendo. Igihe acyibaza ikibaye abona Kabundi aradutse, atiMwese nimusohoke dukurikire bene Gahindiro Nyiramavugo yaciye!» Nyiramavugo abaza Kabundi ati «Ese bagiye he?» Kabundi, ati «Bagiye aho wabaciriye, bajyanye na murumuna wabo Nkusi!»

Nyiramavugo ubwoba buramutaha; ati «Ese ntiwabangarurira ? Ko abana b'ubu bumva nabi!» ati «Ko nacyahaga Nkusi naramuciye?» Kabundi yumvise ayo magambo y'umugabekazi, aragaruka amenyesha bene Gahindiro ko yagize ubwoba. Abatekerereza uko yamubwiye, ati «None nimunsubizeyo mubwire ko nabahagaritse, ati : Kandi naza kubabaza aho mwajyaga, mumubwire ko mwari mugiye aho indushyi zijya.

Asubirayo abwira Nyiramavugo ko yabahagaritse ati «Ngiye kubazana mwibonanire». Asubirayo, barazana. Bagitunguka, Nyiramavugo ababaza aho bajyaga. Rwogera aramusubiza, ati «Twajyaga aho waduciriye; tugiye mu mahanga na we usigare mu Rwanda rwawe!» Nyiramavugo ati «Abana b'ubu muri abasazi; nacyahaga umwana wanjye na mwe murishegesha!»

Nuko Nkusi aragaruka, akijijwe na Kabundi. Ni bwo bene Gahindiro babwiye Nkusi bati «Nugera aho Nyiramavugo ari, ujye wirahira Nkoronko. Biba bityo, yagera aho Nyiramavugo ari, ati «Nkoronko yampaye inka!» Nyiramavugo yumva indahiro Nkusi yirahira umwana we bikamushimisha; ishyari riracogora.

Kuva ubwo bene Gahindiro babigiramo umugani w'inka ya Nkoronko igira inkomoko, bavugaga iyo nka ya Nkoronko itarabayeho Nkusi yirahiraga igatuma akundwa na Nyiramavugo akamugiraho akajisho.