INKOMOKO Y'AGAHINDA

Agahinda kajya kuza mu bantu, umwana yahuye inka. Se yari amufite ari umwe. Amaze kwahura inka, yahura inyana. Amaze kugera ku gasozi ati wa nyana we nkuragire ubwatsi bwiza nkuhire amazi nshaka, uzabyare inyana nziza nzayikwe umukobwa mbengutse. Agahinda kati "Aho uzakwa ntahire." Umwana bukeye yahuye, gasubira kubimubwira.

Umwana aragira ahandi, amaze kuragira ahandi bukeye, inyana irabyara, ibyara indi nyana. Agira se ati "Uzankwerere umukobwa wa naka." Aramukoye. Umunsi yaraye arongoye, shebuja araza, agira se ati, "Ndashaka umuhungu wawe ngo dutabare." Undi ati "Ese muratabara mute, ko yarongoye ejo, ubu yava aha agatabara?" Undi ati, "Niwanga ko dutabarana, ndakunyaga." Undi ati "Kunyagwa, uwo mugeni nasigare aho nzamusanga ndatabaye."

Amaze kugenda, ageze mu nzira, agahinda kareba uko ari, nuko yasaga, karagaruka no kwa se. Se ngo amare kumukubita ijisho ati "Ese data, ko wari utabaye, bigenze bite?" Undi ati "Databuja arambwiye ngo ndongoye vuba nintahe." Umuhungu muzima araje yisangiye umugore, agahinda karaje kisangiye umugore w'umwana w'umuhungu na we yaratabaye na shebuja.

Abaye aho, abyaye umwana w'umuhungu, aramwonsa aramucutsa, bukeye asubizayo umukobwa aramwonsa, aramucutsa, agejeje ku wa gatatu, umugabo aratabaruka na shebuja, n'iminyago azanye. Ngo amare gutunguka, ati "Nimucanire inka." Se ati "Ese, inka turazicanira zivuye he?" Undi ati "Ese si ndi kanaka, umwana wawe?" Undi ati "Umwana wanjye yiriwe ajya he? ko umwana wanjye ari hano akaba ntaho yagiye; ko yageze mu nzira shebuja akamugarura! Ikikuzanye n'izo nka uje kunyereka, ko nabyaye umwana umwe akaba ari aho, ni ukugira ngo urye ibyanjye numara kubirya uzayobore umunyago uwushyire so? " Ati "Ntabwo nkwemereye."

Umwana ati "Bikamera bite?" Undi ati "Ntabwo nkwemereye." Umwana agiye no kwa shebuja ati "Ntabara; dore naje n'iminyago nzanye, none data yanyirukanye, byambujije kugera mu rugo." Undi ati "shwi!". Shebuja arahuruye. Araje n'umugaragu we ati "Bite ko wampaye umutabazi tugatabarana, twamara gutabarana none tukaba dutabarukanye, kuki wamubuza kujya mu rugo?" Undi ati "Umwana wanjye, wamwohereje ari munzira, uhageze ni wowe wamwohereje." Undi ati "Reka da! Ntabwo namwohereje, umwana wawe ni we uyu ni we ubonye."

Undi ati "Hinga nkwereke." Agahinda kati "Hinga nze mbakize." Arakenyeye umwana w'umuhungu araje, amaze gutunguka ati "Yewe kanaka!" Undi ati "ii", "igihe waragiraga inyana, ukayibwira ngo uyuhira amazi meza, uyiragira ubwatsi bwiza, uyuhira amazi ushaka, ngo izabyare inyana nziza uzayikwe umukobwa ubengutse, ati ni jye wakubwiraga ngo uzakwa ntahire." Ati "Maze ntacyo mwirirwa mupfa; ni jye gahinda mu nka ni jye gahinda mu bantu ni jye gahinda mu ihene, ni jye gahinda mu ntama, ikintu cyose cyabaga aho kitagira agahinda, none ubungubu ikintu cyose kigiye kuzabaho, kigire agahinda kigire ikikibabaza."; ati "Kuva ubu kandi, n'ubu ndasiga mbiberetse n'ubwo mutabigiraga." Ati "Ariko noneho, hinga nkubise mu rugo rwawe, nsubire mu nzu ntware intwaro yanjye nigendere."

Asubiye mu nzu, agahinda karigitana na wa mugore n'abana, umwana w'umuhungu asubiye kujya kwinjira mu nzu, aheba umugore, aheba abana be, ahera ko ariyahura. Agahinda kaza ubwo ariyahura. Se akubise mo asanze umuhungu yiyahuye, agahinda karamwica; "Ubona umwana wanjye nacunaguje, none nkaba mubuze, n'uwo nari mfite nkaba mubuze?" Ahera ko na we ariyahura. Nuko agahinda niko kuza mu bantu.