INKOMOKO Y'URUPFU
Inkuba, umwami, Imana n’urupfu byavaga inda imwe. Umunsi rero bihabwa umunani; inkuba ihabwa umunani mu ijuru, umwami ahabwa umunani mu nsi, Imana ihabwa umunani mu nsi no mu ijuru. Imana itunga ibyayo, umwami atunga ibye, inkuba itunga ibyayo, urupfu ruhabwa amaraso.
Urupfu ruba aho. Imana irinda ibyayo biva amaraso, inkuba irinda ibyayo, umwami arinda ibye. Urupfu rubura amaraso, rwicwa n’inzara. Inzara yarurembeje, rugiye kurunguruka uruhehe rugwa mu jisho rirapfa.
Urupfu ruba aho, bukeye rubaza se wabibyaye, ruti "Mbaye nte ko umwami andinda ibye, Imana ikandinda ibyayo, inkuba ikandinda ibyayo, nkaba ntakibona amaraso !?" Rurema iti "Ni jye wabibahaga nanone ujye utegereza, ntuzaheba n’igisigaye inyuma! "
Urupfu rukomeza kureba igisigaye inyuma. Umuvomyi ugiye ku iriba, yakwikorera ingata ikagwa abandi bakamusiga, urupfu ruti "Uyu usigaye aho si we wanjye!?" Inka zakuka, iciye iyayo nzira, isigaye se inyuma, ruti "Iyi si yo yanjye?!"
Umwami, Imana n’inkuba biti "Murabona iriya mbwa yatumariye ibintu! Ese yakwiriye ko wumva yashatse amaraso, aho kutumarira ibintu!" Inkuba iti "Muhore tuze tujye inama, tujye kuraguza, hanyuma tuzagashyikire tukice."
Uko urupfu rwakarebesheje ijisho rimwe, ni ko kujya guhiga rwabuze ikindi rwarya, rushaka utunyamaswa n’udukoko mu ishyamba. Imana iti "Ese ibyo bikoko byo si ibyanjye? Ruramarira amatungo kubera iki?" Imana ikora ku nkoni yayo, umwami akora ku muheto, inkuba iti "Jyewe nzagakubita urushyi, ntabwo kazansimbukana; siniriwe ntwara izo ntwaro zose."
Bahuriye mu nzira n’urupfu, inkuba irabandabanda, umwami ati "Ntantanga, ngira imbaraga nke ntiduhwanyije na we." Umwami akubitira impiri mu itako, urupfu rurabandagara, rwikubita hasi, rugize ngo rurabyuka, inkuba irukubita urushyi, rusubira hasi! Rwiruka rujya mu mubyuko. Umwami aba yahatanze, arubuza gusohoka mu mubyuko. Inkuba irarushaka irarubura.
Urupfu rwirukiye mu nzuzi ngo rwihishemo rusanga umukecuru arasoroma ibisusa. Ruti "Ese wa mukecuru we wampishe ko ureba nkubwe! " Umukecuru ati "Ese ndaguhisha he ko ureba ntari mu rugo ngo ndaguhisha mu gikari, ndagushyira he wa kantu we kakutse umutima?" Urupfu ruti "Ese ko wunamye, nikinze imbere y’iyo hururu yawe, sinayobya umuvu bariya bampiga bagahita?" Umukecuru ati "Niba wabishobora, uzi ko wahakwirwa, igire muri iyi hururu, maze ujye mu gikondorero wihishemo."
Rumaze kugeramo, Imana iba igeze aho iti "Mbonye aho rugiye." Inkuba iti "Rugiye aha. Ariko se ko ruhungiye mu muntu, ndamwica? Nirugende noneho ruraducitse!" Imana iti "Ko turusiga aha se rukazaturimbura?" Inkuba iti "Waretse se noneho aka gakecuru nkagakubita?" Imana iti "Ko nabereyeho kurema no kugira ngo ibintu bigwire, aka gakecuru turakaziza iki?" Birigendera, biti "Ruzateba, ruzasohoka."
Agakecuru kararubana, ruratura, rusanga rutanyagirwa, rusanga ndetse n’umukecuru afite amaraso. Ruti "Mbonye n’ikigega kintunga." Uwo mukecuru ararubana, bukeye arushyikiriza abuzukuru n’abuzukuruza be. Bararufatanya, kugeza igihe rusakara mu isi yose. Nguko uko urupfu rwaje mu bantu.