INSHUTI NYANSHUTI

INSHUTI NYANSHUTI

Kera habayeho umugabo Ndebe akaba umukungu kandi akagira inshuti eshatu yitaga iz'amagara. Umunsi umwe yenga inzoga atumira abe bose na za nshuti ze baranywa baranezerwa. Bamaze kwizihirwa, umwe muri bo witwaga Nzamurambaho arahaguruka ati "Ndagukunda, none nguhaye inka." Abari aho bose bamukurira ubwatsi.

Bukeye wa mugabo ashaka kugerageza za nshuti ze. Yica ihene ayihambira mu kirago. Bugorobye yikorera ya ntumbi, aragenda no ku nshuti ye Nzamurambaho ati "Ngize ibyago nishe umuntu, none ndagira ngo umperekeze tujye kumuta mu ruzi cyangwa mu gihuru butaracya, kuko bimenyekanye nanjye napfa." Nzamurambaho ngo abyumve ariyumvira, ntiyibuka ibyo yavuze, ni ko kumusubiza ati "Umugore wanjye ntahari, none rero ntabwo nakwisigira urugo n'abana. Genda urebe undi waguherekeza, jye simboneka." Ndebe arita mu gutwi.

Araboneza no kwa Mudatenguha, amutekerereza ibyamubayeho byose. Mudatenguha agira ubwoba ahinda umushyitsi ati "Nibadufata bazatwica twembi nta kubaza kandi jye ndengana. None mugenzi wanjye, umugore wanjye ari ku nda; none sinamusiga wenyine umbabarire." Ndebe akomeza urugendo no kwa Mutunamuka atizeraga nk'uko yizeraga ba bandi bombi; babaniraga ko yamutumaga ntiyange.

Amaze kumutekerereza ibyamugwiririye, undi abyumva vuba, aramusubiza ati "Hogi tugende, sinsubira no mu nzu, umugore atambaza ibyo ari byo." Bashyira nzira baragenda, bikoreye ya ntumbi.

Bageze mu ishyamba ry'inzitane, Mutunamuka ati "Reka tumujugunye aha nta muntu uzamubona. N'anamubona ntazamenya uwamwishe." Undi ati "Komeza gato". Bigira imbere baratura. Ndebe atekerereza Mutunamuka ukuri Kose. Amwereka ya ntumbi, undi asanga koko ari ihene.

Aho bahindukiriye banezerewe, Ndebe akoranya bene wabo maze ababwira ukuntu yagerageje inshuti ze agasanga inshuti nyanshuti ari Mutunamuka. Amugororera inka baribanira, atandukana na ba bandi bamukundaga urumamo.