INTAMA NA BIHEHE

INTAMA NA BIHEHE

Umunsi umwe, Bihehe yagiye i Nyanza, isanga basinziriye. Iterura ingoma, iyigeranye ku manga ingoma iragwa, irivugiza. Bihehe irahunga.

Ihura n’intama. Bihehe iti “Wa mugabo we, urava he?”

Intama iti “Ndava i Nyanza.”

- Hari mateka ki ?

- Hari iteka rica urugomo.

- Wibeshya !

- Reka dusimbuke iriba riri hariya, nitumara gusimbuka ndakubwira andi mateka y’i Nyanza.

- Ni koko!

Intama iranyaruka, irasimbuka. Bihehe isimbutse yikubita mu iriba. Intama irigendera, isiga Bihehe muri iryo riba yivurugutamo.

Intama igeze kure gato, ihura n’agakima. Agakima kati “Ni iki ko wiruka ?” Intama iti “Ni Bihehe.”

Agakima kageze ku iriba, kabonamo Bihehe. Kati “Urakora iki ahongaho ?” Bihehe iti “Naguye muri iri riba, ariko uwankuramo namugororera.” Agakima kayihereza umurizo, karayikurura ivamo. Bihehe imaze kuvamo, yanga kurekura umurizo.

Agakima kati “Ndekura se !”

Bihehe iti “Nkurekure ungiriye neza ?”

Agakima kandi karahagoboka. Kati “Jugunya ako gakima hejuru, nikamanuka umire.” Bihehe ikajugunya hejuru, igiye gusimbuka kugafata igwa muri rya riba. Udukima turigendera.

Bihehe iti “Ayi weee! Umushotsi wa mbere unsanga aha aravuza induru, maze abantu benshi baze banyice ! ”