INTARABONA

Habayeho umugabo akitwa Intarabona, akagira imbwa nyinshi z'intozo. Izo mbwa zose zari zifite amazina yazo; iyitwa Nyakayaga, indi Nyakarambika, indi Urunyabutongo rutoto rumara isimbo, indi Nyina aramuzi ntazamumpora, indi Nyamubikana umuranzi uruguma, na Mporera, na Nyakayanga umuranzi w'umupfu udashira ishitura.

Intarabona umunsi umwe, azinduka ajya guhiga. Nyina ati "Mwana wanjye, uramenye ntuzahige inyamaswa yitwa Impomahoma". Agiye guhaguruka, nyina aramubuza ati "Sinakwereje mwana waniye, ntujye guhiga utagwayo". Intarabona ati "Umuhungu muzima se wagambiriye kugenda ngo azakwemerere!" Intarabona arahaguruka n'imbwa ze ajya guhiga.

Nyina araza n'umujinya mwinshi, atambika umweko we mu irembo, ati "Ndebe aho unyura uyu mweko wa nyoko!" Umuhungu muzima arazimiza, arawusimbuka. Araboneza ajya guhiga, ariyamirira cyane; yakundaga guhiga bikabije. Nuko aza gusangayo n'abandi bahigi, baramwogeza cyane, ngo afite n'imbwa z'intozo. Araziratira ati "Nazikuye hagati y'u Burundi n'u Bunyabungo, kandi nta nyamaswa injya imbere ngo ntahe ntayishe".

Intarabona ahura n'Imponahoma.

Intarabona yigiye imbere ahura na ya nyamaswa y'Imponahoma nyina yari yamubujije. Intarabona igihe agiye kuyirasa umwambi, inyamaswa iti "Sindaswa, sinigeze mpigwa, umvumbuye ambwira neza nkigendera". Intarabona arayireka; inyuzamo iriruka, ayirukaho. Iti "Ndakuvuma, kuko ndi Imana y'ishyamba". Imana iramubwira iti "Ntureba ko uri Intarabona, genda maze ujye ubona, ubone n'ibiguturutse inyuma; nugera iwawe inka zigutinye, umugore wawe agutinye, ababyeyi bawe bagutinye, ntukagire ukwegera ubaho". Nuko amaso y'Intarabona asubira inyuma, amatwi ye areba hejuru. Ageze iwe, bose batinya kumwegera, ndetse bayoberwa n'uwo ari we, aragenda yiyicarira mu mugendo kwa se.

Bukeye nyina n'umwana bajya kuraguza, bajyana inzoga nyinshi, basanga inyamaswa ibyagiye. Bati "Ntiwaduhanurira iby'uyu mwana?" Inyamaswa iti "Nimuture izo nzoga nzinywe, ndababwira icyateye umwana wanyu!" Inzoga barazitura baranywa. Impomahoma iti "Wa mwana we, si wowe wampize ndahigwa, kandi nyoko yakubujije? Ngaho ongera urebe neza; ngaho genda nk’uko abantu bagenda; ngaho n'amatwi yawe nasubire aho yahoze, maze ntuzongere gusuzugura nyoko".

Si iye wahera hahera umugani.