INTARE N'IMBEBA

INTARE N'IMBEBA

Intare yarihoreye yiryamira mu ndiri yayo. Imbeba ziraza zigumya kuyikina iruhande. Imwe muri zo yurira ibuye ryari hejuru y’intare, irihanuka hejuru yitura hasi, ikangura intare.

Intare ikangutse ifata akaguru k’imbeba. Imbeba yumvise ko intare iyifashe, irayibwira iti "Ndagusaba imbabazi. Singukanguye mbishaka, ni ibyago nigiriye. Mbese ubundi agatumbi kanjye kakumarira iki? Ndekura nzagushimira iyo neza ungiriye." Intare irayirekura iragenda. Isigara iseka, iti "Ndifuza kubona aho imbeba ishimira intare!"

Hashize iminsi mike, imbeba ijya mu ishyamba gushaka yo ibyo irya. Yumva umutontomo w’intare. Ya mbeba iribwira iti "Ngiye kureba icyo kintu ahari kiri mu mmakuba." Imbeba ijya kureba aho yumvise icyo kintu gitakira.

Ihageze isanga ari ya ntare yayigiriye neza yaguye mu mutego. Imbeba ngo iyikubite amaso, irayibwira iti "Hinga nze mugenzi wanjye, ngerageze kugukiza."

Imbeba icagagura imigozi yari yafashe intare mu maboko no mu ijosi. Nuko intare na yo ibona ubuca ya migozi yari yayifashe amaguru, ibona intege noneho zishwanyaguza wa mutego, ku neza y’imbeba kandi ari yo ntoya.

Gira so yiturwa indi.

Inuma y’i Burundi yatumye ku y’i Rwanda ngo ha uguha.