Inzoga ni Mucyurabuhoro

Iyi mvugo abasheshe akanguhe bose bayibwiriramo abato ngo birinde isindwe. Muti «ese yaturutse he?» Yakomotse ku nzoga Mucyurabuhoro wo ku Gasoro na Mutende yahaye ingabo za Mibar:nbwe Sekarongoro, ahasaga umwaka wa 1400.

Mucyurabuhoro uwo yari umugaragu w'umunyanzoga wa Mashira, agatura ku Gasoro na Mutende mu Nduga. Ubwo Mibambwe Sekarongoro arwanye n'Abanyoro, batangiye kurwanira mu Kabusanza ka Runda na Gihara muri Rukoma.

Barakotana cyane, Abanyarwanda batirimura Abanyoro babageza i Nyagisozi cya Ngoma, mu

Mayaga ya Mugina, bagandika aho. Ngo baharwaniye amezi abiri. Abanyarwanda bari bateye Abanyoro babaturutse inyuma, ni cyo cyatumye babatsindira mu Bwanamukali, ni na cyo kandi cyatumye abasigaye muri icyo gice cya Butare ari inkomamashyi bitwa Indara; n'iryo jambo ryamamaye mu Rwanda kugeza n'ubu bakigira bati «ni zo ndara izi.» Baba bacira umugani ku Banyoro basigaye mu Rwanda.

Nuko Sekarongoro amaze kunesha Abanyoro umujugujugu umwe, bageze ku Gasoro na

Mutende, Abanyarwanda baragaruka, ni bwo uwo mugabo Mucyurabuhoro w'umunyanzoga wa Mashira yumvise ko Sekarongoro n'ingabo ze bamaze gucumbika mu Mutende, akoranya abantu abikoreza inzoga yari abikiye Mashira, bazishyira Sekarongoro n'ingabo ze.

Ngo akaba yari anamaze gukomereka.

Mucyurabuhoro amaze gutura izo nzoga, Sekarongoro abona ko nta cyo zamarira ingabo ze, ategeka ko bavoma amazi menshi bakazifungura. Ingabo ze zikwira imihana, zisahura imivure, basukamo za nzoga baranywa bagarura ubuyanja, babona gukomeza kurwana n'Abanyoro, ndetse amaherezo barabanesha.

Nuko Mibambwe amaze gutsinda Abanyoro, atumiza Mucyurabuhoro ngo amushimire, amugabira Mayaga n'inka zitwa Indorero. Kuva ubwo Mucyurabuhoro aba umugaragu we. Aho umwami amariye kugarura Nduga yose, Mashira amaze gupfa, ibintu bye byose abigabira Mucyurabuhoro, abikiriramo, abibyariramo; aratunga, aratunganirwa.

Guhera ubwo, abantu banywa inzoga nkeya y'ineza n'ituze, bati « twanyoye inzoga ya

Mucyurabuhoro, hanyuma turikubura, turataha.» Ubwo rero bakaba bagereranya iyo nzoga na ya yindi Mucyurabuhoro yahaye Sekarongoro n'ingabo ze. Ariko kenshi na kenshi, bivugira gusa ngo « twanyoye Mucyurabuhoro.»