ISAKE NA SAKABAKA

Isake yagiye guhaha, ivuye yo ihura na sakabaka. Isake ikubise Sakabaka amaso, iratura, maze ukuguru iraguhina. Sakabaka ibaza Isake, iti “Uhahiye he? Barahaha bate?" Isake irayisubiza, iti “Duhahiye i Bugoyi, ariko birakomeye!! Irebere nawe; baraguca ukuguru, maze baguhe amahaho, ihute rero!!”

Sakabaka ifata akayira, abana bayo barayiherekeza. Igeze yo, irasuhuza, barayikiriza. Ibaza uko bahaha vuba na vuba. Batarayisubiza, iti “Nimuduce amaguru maze muduhahire.” Bati “Yoo!!” Sakabaka bayica ukuguru.

Ihagaze birayinanira, irahenuka, ihera aho. Abana bayo, bati "Ni bite se dawe !!” Sakabaka, iti “Nimutahe, ariko kuva ubu, muziture abana ba rusake.”

Abana ba Sakabaka bataha barakaye, bakomeza kuzira abana ba Rusake, kuko Rusake yagiriye nabi Sakabaka. Tureke kugira nabi, kuko ari bibi.