JORIJI BANETI (Igice cya mbere)
Kera hariho umwana w’ikizeze, akitwa Joriji Baneti. Umunsi umwe, nyina amwohereza kumugurira inshinge ku isoko. Umwana aragenda, amaze kuzigura, agaruka azipfumbase mu gipfunsi.
Ageze mu nzira, abona inyoni yafashwe n’umushibuka iruhande rw’ikirundo cy’ibyatsi byumye. Ariyamirira ati "Yoo! Mbega inyoni nziza! Kereka nnyifashe!" Agira za nshinge azishinga muri bya byatsi, yanga ko zimubuza gukoresha amaboko yombi. Amaze gufata ya nyoni agaruka gushaka inshinge muri bya byatsi. Atazibuze ga! Arashaka, arashakaaa… Aho mugabo abona rumwe, izindi arazibura!
Bigeze aho, nk’aho yagatashye, aribwira ati "Mama ndamuzi, arantonganya ndetse arankubita. Reka nshire ubute nzishake, sinamukira!" Dore rero na we ngo yungutse ubwenge; ashinga ku byatsi abiha inkongi ngo aze gushakira inshinge mu ivu. Mbese ubwo yari kuzibona? Erega ntiyari ikizeze, yari akabije!
Nuko amaze guheba, ataha yifashe mapfubyi. Nyina yumvise uko byagenze, ararakara, ni ko kumubwira ati "Wa cyontazi we, imifungo ibiri y’ishinge ni yo wagombye gushinga mu kirundo cy’ibyatsi? Wabaye wazitungaga ku kuboko kw’ishati? Pu ! Dore enda jya gutyarisha iyi suka, cyangwa na yo uyite!"
Joriji isuka arayibatura, agenda yishimye, kuko nyina atamukubise. Aho muzi uko yabigenje bamaze kumutyariza? Umusa w’isuka yawushinze mu kuboko kw’ishati irashishimuka. Nyina amukubise amaso, n’ishati yacitse, atera hejuru ati "Wa njiji we, urabona ngo urapfumura umwambaro wawe? Wabaye watwaraga iyo suka ku rutugu! Cyono jya gucyura ingurube iri hepfo hariya mu njumbure!"
Joriji agenda ubwo; abonye ingurube, yibuka ibitutsi bya nyina, niko kuyiterera ku rutugu. Ya ngurube igira ugutwi kwa Baneti irakuha. Noneho nyina amubonye induru ayivaho, ati "Yobobobo!! Wa gipfu we, ingurube yarinze kuguca ugutwi ureba iki? Wabaye wazaga uyikurura inyuma yawe? Ntacyo uzimarira, noneho ndahebye! Cyono jya kwa Veronika gutira inkono yo guteka inyama!"
Joriji Baneti yiruka ubwo no kwa Veronika mu gacyamo. Amaze gushyikira inkono, ashumika umugozi mu mukondo, agenda ayikurura inyuma ye. Hogi, Hogi, Hogi!!! Igikono na cyo kiramuhima, kigenda cyenda kumuca ibitsi inzira yose.
Ageze mu irembo; nyina amukubise amaso, ati "Shyuu ! Joriji we nibakureke, uri inka mu zindi! Nanjye ngo uri inka. Ashwi na yo ntuyigejejeho! Nkuye yo amaso, sinzasubira kukwakura; ejo ntaziruka ku gasozi kubera wowe!"
Nyamara nta mubyeyi ucika ku mwana we. Baca umugani ngo "Ubyaye ishyano araryonsa." Bwagiye kwira, nyina aramubwira, ati "Mwana wanjye, ni wowe mfite wenyine, ni wowe nkunda, ntukababazwe n’uko ngutuka; mba ngira ngo uce akenge nk’abandi bana. None dore ngiye kugura umunyu n’urusenda byo gushyira mu nyama kugira ngo zize kuryoha, usigare unshaniye ndatebuka. Nubona inkono igiye gukama ntaraza, wongeremo utuzi dukeya. Uramenye ntushyiremo menshi ataza kubishya umufa!"
Nyina amaze kugenda Joriji asigara ku nkono, ahutagira umuriro, acucagira amazi make muri ya nkono. Bigeze aho agira inyota, nuko ajya kunywa divayi. Idebe rya divayi ryari riteretse ku gisanduku hamwe n’andi, rifungurirwa mu ndiba uruhande rumwe.
Amaze gufungura ngo anywe, yumva umurangu uratunguye. Ahaguruka bwangu yibagirwa gusiga afunze rya debe, ajya gucurira amazi mabisi muri za nyama. Agarutse kunywa divayi, asanga yashiriye hasi. Atera hejuru, ati "Ye baba we, noneho mama aranyica !” Aratekereza ati "Ibyiza ni ukubihisha." Nuko akurengera ku mufuka w’ifu ayinyanyagiza mu kiziba cya ya divayi.
Inkoko yarariraga imwikanze irakokoza. Baneti ayumvise, ayibwirana umujinya ati "Ceceka wa ndondogozi we; uramenye utaza kubibwira mama!" Abaye akibivuga ayitera bigezo umujugujugu w’umuhoro ayigesa akajosi, iracuranguka. Abonye ayishe arataka, ati "Ye baba we! Noneho amagi azararirwa na nde? Reka njye kuyararira mu kigwi cya yo." Nuko Baneti ajya kubunda hejuru y’amagi.
Nyina arashyira araza.
– Joriji, Joriji uri he?
– Ndi hano mbundikiriye amagi, kuko nishe ya nkoko!
– Wishe ya nkoko? Wayihoye iki?
– Yashakaga kundega kuko nangije ifu.
– Wangije ifu ute?
– Nayisutse mu kiziba cya divayi nari maze kumena.
– Wamennye divayi yose yari mu idebe? Mbega igihu cya Nyantango!
Mana y’ijuru, noneho tugiye kuzamera dute? Dusigaye iheruheru ! Dusigaranye amaso yo kurira gusa. Dupfuye rubi, rumwe rw’imbwa zitungwa no kugondoza rubanda no kuyoboza amacuti.
Nuko nyamugore asohoka arira, ahetse amaboko. Joriji Baneti amwoma mu nyuma. Bwari bumaze guhumana; umuntu yajya kurora undi, akabanza gushishoza.
Soma hano: Joriji Baneti Igice Cya Kabiri