Kami ka muntu ni umutima we

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yiyemeje kwihitiramo icyo bamwe bamubuza; ni bwo bagira bati "Kami ka muntu ni umutima we, nimumwihorere".

Wakomotse kuri Muhangu wo mu Mvejuru (Butare); ahasaga umwaka w'i 1400.

Kuri iyo ngoma, hariho umugabo akitwa Muhangu, akaba umupfumu wa Mibambwe. Muri ubwo bupfumu bwe, yari akubitiyeho n'ubutoni bunini kuri shebuja. Bukeye, umwe mu bagore ba Mibambwe asama inda, imaze gukura Mibambwe ategeka abapfumu be kugisha, kugira ngo barebe aho umugore we akwiye kuzabyarira.

Abapfumu bajyana imbuto y’uwo mugore bararagura. Abenshi bemeza ko akwiye kubyarira mu Cyambwe (Musambira, Gitarama); Muhangu wenyine yemeza ko akwiye kubyarira mu Bitagata bya Muganza (Kayenzi Gitarama).

Bavuye mu rugishiro (aho abapfumu bateranira baragura), baza kuvuga uburyo imana zagenze.

Bageze kuri Mibambwe bati «Twese twemeje ko umugore wawe akwiriye kuzabyarira mu

Cyambwe; bati «Keretse Muhangu wenyine, we yereje ko akwiriye kubyarira mu Bitagata bya Muganza! Kubera ubutoni bwa Muhangu, bituma Mibambwe yemera mu Bitagata bya Muganza.

Nuko muka Mibambwe bamwohereza mu Bitagata kwaramirayo. Haciyeho iminsi, agiye ku nda arananirirwa arapfa. Abapfumu bereje ko yabyarira mu Cyambwe baba boboneyeho urwaho rwo kurega Muhangu wabarushaga ubutoni; dore ko nta muhakwa ukunda undi. Babwira Mibambwe, bati «Nta kindi cyishe umugore wawe; yishwe na Muhangu watumye ajya kwaramira aho atereje!»

Mibambwe bimujyamo arabyemera, biramubabaza cyane. Inkuru igera kuri Muhangu, iwe mu Mvejuru. Abyumvise arahambira n'abe n 'ibye, afumyamo aracika ajya i Burundi. Agezeyo akeza umwami waho, aramwakira, amushyira mu bapfumu be. Muhangu aratona cyane, ndetse ngo kurusha uko yari ameze mu Rwanda. Ubwo yari afite abana b'abadabagizi kuko bakuriye mu bukire, ariko bagakunda guhakwa n'ibwami, ndetse ngo ntibiyibutse no gusezera ngo batahe.

Bukeye Muhangu arabyitegereza, asanga abana be nta cyo bazimarira; ni bwo abasezereje ubwe barataha. Bamaze gutaha, na we arabakurikira abasanga iwe. Akigerayo arabatumiza ngo baze kumwitaba. Bamaze kuhagera, atumiza abatoni be n'abagaragu b'irimenanda; bose baraterana baba uruvange.

Ahamagara abana be, arababwira ati "Bana banjye kwikota ibwami si bibi; ibibi byanyu ni ukutagira icyo mubwira umwami mukimusaba!" ati «Mubuze akandi kami kadahwanye n'umwami, ariko kakaba ari ko gatuma umuntu abana n'umwami neza!» Abahungu be n'abagaragu be birabayobera bararebana gusa. Muhangu abonye ko bajumariwe, ati «Dore ako kami gato gashyikiriza umuntu umwami ni umutima we». Bose batangarira iryo jambo Muhangu abatunguje; birahorwa.

Nuko haciyeho iminsi Muhangu arapfa., abana be basigara muri bwa butoni yabacumbiye. Bukeye mukuru wabo akubaganya umugore w'umwami w'i Burundi baramufata; bimushyira mu makuba arabohwa aranyagwa, byototera na barumuna be bose baranyagwa. Abagaragu ba

Muhangu bamaze kubibona bibuka rya jambo yasize avuze, bati “Koko Kami ka muntu ni umutima we!”

Yavuze ko umutima w'umuntu ari akami gato, umwami akabangikana na ko; ariko kakaba ariko gatuma umwami agukunda! Nuko rubanda babisamira hejuru ubwo, babona uwiyemeje icyo abandi bamuhinyuriraga, bati «Nimumureke burya kami ka muntu ni umutima we!» Aho ni naho kandi haturutse kwigira kami gato = icyigenge.

"Kami ka muntu = Umutimanama."