KAMONYO
Kamonyo yiba inka z'umwami
Habayeho umugabo akitwa Kamonyo, nyina akitwa Nyirakimonyo, se akitwa Kimonyo, umugore wa Kamonyo akitwa Nyirakamonyo. Kamonyo yari umujura washize ibyuya.
Umunsi umwe, Kamonyo abwira umugore we ati "Ubu ngiye kwiba ibwami". Umugore ati "Uzakora ishyano; nibagufata bazatumarira ku icumu!" Kamonyo ati "Ceceka wa mugore we! Ngaho urabeho!" Umugore ati "Uraze amahoro".
Nuko Kamonyo aragenda; ageze aho abashumba b'umwami baragiye inka, ati "Ntimwanyihakira nkajya mbafasha kuragira?" Bati "Tuzagushyira umwami umubwire ko ushaka ubuhake". Aragenda abibwira umwami. Umwami ati "Genda ufashe abandi kuragira". Kamonyo ajya kuragira inka hamwe n'abandi; bwije bacyura inka. Kamonyo abwira abashumba ati "Mumaze iminsi murarira inka, none nimusinzire ndazirarira, ndumva ari nta bitotsi mfite. Ninumva bimfashe kandi ndababyutsa, nanjye ndyame". Abashumba baremera, bararyama, barasinzira. Kamonyo areba inka z'imishishe, arazishorera arazijyana. Abandi bakangutse barumirwa, barabazanya ngo inka z'umwami Kamonyo yazibye?
Bajya kubibwira umwami, maze abategeka ko bakurikira Kamonyo bakamwaka inka ze. Baragenda basanga yambutse ingezi inka zafashe hakurya. Kamonyo arababwira ati "Ni jye Kamonyo na mama Nyirakimonyo na data Kimonyo n'umugore wanjye Nyirakamonyo; mwibwiraga ko mumpatse, dore inka zanyu ndazijyanye kandi mubwire umwami ko nzamwiba n'umwambaro yambaye!"
Kamonyo ashorera inka, ageze iwe abwira umugore we ati "Wa ntumbi we, ngwino urebe inka nziza nzanye; nabwiye n'umwami ko nzamwiba n'umwambaro yambaye". Umugore ati "Ntawe uhirwa kabiri; ubutaha bazagufata kandi uzabibona!!!"
Kamonyo yiba imyambaro y'umwami
Bukeye Kamonyo agura itabi ry'igikwi ararihambira, araboneza n'ibwami, ahagera nijoro, atambuka abararirizi, ntibamenya ko ari umujura. Kamonyo yinjira mu nzu y'umwami, arurira ajya ku rusenge, maze atekera itabi, aratumura. Umwami ati "Tseeeee!, ati Uwo muntu ni nde unywa itabi ryiza ntaranywa aho nabereye!" Bose bararirahirira ngo ni ryiza koko. Kamonyo aratumura, aratumura... Umwami ati "Tseeeee!!! Ati Yemwe ba sha! ubanza ari Kamonyo wagarutse kunyiba, nimurebe aho yihishe".
Abari aho bose barasohoka, bajya gushakira Kamonyo hanze, mu rugo no mu gikari hose; ndetse n'umwami ajyana na bo. Kamonyo abonye bose bavuye mu nzu, amanuka ku rusenge asanga umugore w'umwami ku buriri aramubwira ati "Mpereza umwambaro mwiza ntabarane n'abandi, umpereze n'inkanda twari twiyoroshe nyifubike hari imbeho nyinshi, ndayikoherereza izuba rirashe; umpereze n'agacuma ntuke umuse". Umugore arabimuhereza, nuko Kamonyo ariyamukira.
Umwami n'abagaragu be bamaze guheba umujura, barahindukira. Umwami abwira umugore we, ati "Mpereza inzoga nsomeho". Umugore ati "Si wowe umaze kuyinywa none aha, none kandi uranyaka indi?" Umwami ati "Natabaye kandi ngaruka kunywa nte?" Umugore ati "Wanyatse umwambaro wawe, unyaka n'inkanda twari twiyoroshe, unyaka n'agacuma ko gutsinda abase ngo ubone gutabara, byose nabiguhaye!"
Umwami ati "Ni cya cyago Kamonyo ye! ati Nimucyo tumukurikire". Baragenda, maze bageze ku ngezi, babona Kamonyo yibereye hakurya. Kamonyo arababwira ati "Ni jye Kamonyo watwaye imyambaro y'umwami; ati Nshigaje kumwiba rimwe risa nkarekera aho, sinzongere kumwiba ukundi".
Kamonyo yiba umugeni w'umwami
Hashize iminsi umwami ashaka kuzana umugore wa kabiri, Kamonyo akaba yaramenye kera ibyo umwami agiye gukora.
Ku munsi wo gushyingira, Kamonyo yari yageze ibwami. Kamonyo yari yatiye umugore we inkanda ye nziza cyane n'imikako ye n'ubutega bwe n'umwitero. Ubukwe butashye, Kamonyo arakenyera aritera arizihirwa, yambara n'ubutega ku maguru, atamiriza imikako mu mutwe maze aragenda. Umugeni akiri mu nzira ariko hafi, Kamonyo arahamagara ati "Nimundinde ndi nyirasenge w'umwana!" Barahagarara, bamwe bajya gushaka indi ngobyi, baramuheka, baragenda baza gusesekara ibwami. Bahageze abakwe baricazwa, baranywa barabyina.
Biratinda umugeni ati "Ndashaka kwituma". Kamonyo amufata ukuboko ati "Ngwino nguherekeze", baragenda; abandi bakobwa bagize ngo na bo bamuherekeze, Kamonyo aranga, ati "Ntimuze kundogera umwana!" Nuko Kamonyo ajyana n'umugeni bonyine.
Baragenda, umukobwa ati "Ngiye hariya". Kamonyo ati "Heee! Ino bararoga, nibahabona bazakurogeramo". Kamonyo ati "Ihangane, nitugera hakurya y'ingezi, nta barozi bahaba, ndakwereka aho ujya kwituma". Baragenda no hakurya y'ingezi, Kamonyo ati "Ni jye Kamonyo, ngaho kora ibyo ukora, ndakujyanye, hehe no kuba umwamikazi!"
Umugeni, oya si ukurira! Kamonyo aramushorera amucyura iwe. Burira aramurongora. Uko bakabyinnye, abakobwa n'abagore bategereza umugeni baraheba; bajya no kumushaka bayoberwa inzira yaciyemo. Babibwira umwami. Umwami ati "Icyago Kamonyo yamujyanye. Ati Nimukurikire Kamonyo, yambwiye ko ashigoje kunyiba ikintu kimwe kandi gikomeye maze agacikira aho, ntiyongere kunyiba ukundi". Nuko barakurikira, bageze ku ngezi, Kamonyo ati "Mubwire umwami ko ari ubwa nyuma mwiba; ninongera, umwami azanyice!" Umwami ati "Urakoze!"
Kamonyo abwira umugore wo mukuru ati "Dore mukeba wawe nkuzaniye n'impaka zawe nanjye zirashize". Abagore be bombi arabihanangiriza ati "Muzira kwangana; mubane neza". Nuko abagore babana neza, Kamonyo na we ntiyongera kwiba ukundi.
Si jye wahera hahera umugani.