Karaba zikurye!

Uyu mugani, abantu bawuca iyo bagiye guhana umugiranabi, ni bwo bavuga ngo «Karaba zikurye!»

Wakomotse kuri Mpozayo w' i Muganza mu Buyenzi (Gikongoro); amaze kugura n'umurundi witwa Rusigansa imbwa ya Semugeshi yitwaga Horamvuge, ahayinga umwaka w'i 1600.

Kera ku ngoma ya Mutara Semugeshi mwene Ruganzu Ndoli, hariho umugabo w'umuhigi we wari waragabanye imbwa zitwaga Ibitare; ni na yo mpamvu Musinga yise imbwa ze Ibitare zatwaraga na Shikili. Uwo muhigi Mpozayo yarahigaga, agatura ibwami impu z'ibihura n' inzibyi n'imondo.

Bukeye Semugeshi atumiza Mpozayo n'izo mbwa yahigishaga. Mpozayo araza n'ishumi ye, akigera ku Karubanda, rubanda babonye Ibitare baratangara bamwe bati «Ziriya mbwa ni izihe?» Abandi bati”Ni iza Semugeshi, zihigishwa na Mpozayo nizo zitwa Ibitare.” Ubwo abahigi ba Mpozayo nabo barasira, kuko bari bafite n'inyamaswa bishe. Abo mu rugo ibwami barahurura bumvise umwasiro w'abahigi b'Ibitare na shebuja Mpozayo. Bageze ku Karubanda, bamwe basubira inyuma babwira Semugeshi n'abo bari kumwe bati «Nimuze murebe icyo mutarabona!» Bati «Hano ku Karubanda hari imbwa tutarabona mu Rwanda! »

Bashigukira icyarimwe bagenda bumva n'uwo mwasiro w'abahigi. Bagitunguka bakubise amaso Ibitare baratangara. Mpozayo yegera Semugeshi, ati "Ngaya amatungo yawe!" Semugeshi abonye imbwa ze zifashwe neza aranezerwa. Abwira Mpozayo ati  «Cyura umuhigo». Mpozayo n'abahigi be bajya ibwami, barasira. Ab'ibwami, abozi n'abanyanzoga bashigukira icyarimwe ntihasigara n'umwe.

Umuhigo urataha, ibwami barara inkera yawo, Mpozayo aragororerwa. Ku rindi joro na none ibwami barara inkera y'uwo muhigo. Semugeshi abwira Mpozayo, ati : «N'ubwo Ibitare ari nziza, rubanda bose bakaba bazishimye, izindi mbwa zanjye zitwa Ibisiga zizirusha kurunduka». Mpozayo ati "Kereka twambikiye hamwe niho twamenya intozo zarundutse!" Semugeshi ati «Ejo tuzahige mu rufunzo rwa Mwogo"; dore ko ubwo yari yarasubiye mu rugo rwa se Ruganzu rwari ku Mwugaliro wa Bufundu.

Barara iyo nkera, mu gitondo bambikira guhiga muri Mwogo; Ibitare zirusha Ibisiga. Barahiguka barara inkera. Semugeshi yegurira Mpozayo ayo mashumi yombi : Ibitare n'Ibisiga; buracya aragororerwa. Ubwo yari atuye ku Munini mu Buyenzi; agororerwa inka n'umusozi witwa Muganza no ku Ngara.

Nuko Mpozayo amaze kugororerwa arataha, atunga inka ze n' imisozi ye n'Ibitare n'Ibisiga bya Semugeshi. Bukeye umuganwa w'i Burundi witwaga Rusigana yumvise ko Mpozayo afite intozo za Semugeshi, atuma abatasi baza gutata Mpozayo. Baza bamubwira ko Rusigana amushaka; uwo muganwa w'i Burundi wari utuye i Gitwe cya Birangirwa hataraba ah' u Rwanda (hahoze ari susheferi Nkanda).

Mpozayo ajyana n'abo batasi hamwe n'Ibitare n'Ibisiga n'abahigi be. Ageze i Gitwe, abonana na Rusigana baraganira. Rusigana abona Ibitare n'Ibisiga ziramushimisha. Ni ko kubwira Mpozayo, ati «Sibira na njye mfite imbwa z'intozo ejo tuzahige!» Mpozayo arasibira; arara kwa Rusigana barara inkera. Bucya bambika bajya guhiga mu gishanga cy'umugezi wa Nshili.

Bagezeyo, Ibitare n'Ibisiga, birusha Intarengerwa, imbwa za Rusigana. Bataha Ibitare n'Ibisiga byishe, Intarengerwa zitahana umutasu (amara masa).

Nuko bageze imuhira barara inkera z’uwo muhigo; dore ko kera abanyabyambu (Abanyamupaka) babanaga. Ubwo Rusigana abwira Mpozayo, ati «Nabonye imbwa nziza mu mbwa zawe tuzayigure». Iyo mbwa yari mu Bisiga ikitwa Horamvuge. Mpozayo ati "Sinagura imbwa y'umwami byankorera ishyano!" Rusigana ati «Uzamubwire ko yapfuye»! Mpozayo ati : «Wampa iki ?» Rusigana ati «Ndaguha inka cumi z'imbyeyi». Mpozayo aremera, atanga Horamvuge, bamuha inka cumi z'imbyeyi.

Nuko aragenda asubira iwe i Muganza mu Buyenzi ( ubu hari Paruwasi). Yerekana za nka yaguze Horamvuge, barazishima, ariko n'ubwo bazishimye, abahigi b'Ibisiga bari bababaye. Bigeze nijoro, Ibisiga barazishumukura bagenda ijoro ryose, bagera ku Mwugaliro mu gitondo.

Babura uko bajya ibwami; hari umuhezo. Bigira inama yo kwasira bogeza Ibisiga bazivugamo Horamvuge. Baratangira, Semugeshi arabyumva, ashiguka mu rugo ajya kureba Ibisiga. Ageze ku karubanda, abahigi barasira babivugamo n'uko Mpozayo yaguze Horamvuge n'umurundi. Semugeshi ntiyabyumva abajyana mu rugo babaha inzoga baranywa.

Bamaze kunywa baramubwira bati «Horamvuge Mpozayo yayiguze n'umuganwa Rusigana; yamuhaye inka cumi; bati «Kandi ngizo n'imbwa zawe uzihe abandi bahigi, ntitwashobora kuzihigisha Horamvuge itazirimo!»

Semugeshi abyumvise ararakara. Abwira abahungu ati «Dutere i Muganza kwa Mpozayo, ariko kandi ntimumwice mumufate mpiri mumunzanire nzamugaburire Ibisiga».

Baratera ajyana nabo, batera i Muganza n'i Ngara kwa Mpozayo. Batungutseyo, bamusakiza atangiye kurya. Yumvise ikiri n'urwamu rw'abahungu n'ibyivugo by'ingabo, ashiguka adakarabye agifite ibyo yafunguraga mu ntoki; Rugara aramubwira ati «Karaba zikurye!» Ubwo yamubwiraga ko agiye kuribwa n'Ibisiga uko Semugeshi yabivuze.

Nuko Mpozayo asubiza Rugara ati "Ndakaraba muri Nshili nsanga Rusigana i Burundi." Asubira mu nzu afata umuheto we, ngo yari umukogoto, abarasamo baramubererekera; abacamo asanga Rusigana amusohoza kuri Mwezi; akomeza kuba umuhigi aratona; atoneshejwe na Rusigana baguze Horamvuge ya Semugeshi.

Ni aho uwo mugani wakomotse, n'uwa «Ndakaraba muri Nshili», n'ijambo ryo «Kugaburira ibisiga».

"Gukaraba zikakurya no kugaburira ibisiga=Kuribwa n'imbwa; Kugirirwa nabi."