MAGENE

Habayeho umugabo akitwa Magene, bukeye asaba umukobwa wo mu bazimu aramurongora. Uko bukeye abazimu bakabazanira ibintu byinshi bakabishyira imbere y'umuryango, umugore akabitunda ashyira mu nzu. Magene amaze kubona ibintu bibaye byinshi cyane ashaka kumenya aho bikomoka. Abaza umugore we aho ibyo bintu bituruka. Umugore aramusubiza ati "Jya urya ibyo nguhaye, ahasigaye ureke kugira amagene".

Bukeye umugabo yongera kubimubaza, umugore aricecekera. Umugabo ati "Uramvira aha, ujye iwanyu, rubanda rutazanyicira mu nzu bagira ngo ndiba banziza ibintu biza ntazi inkomoko yabyo". Umugore yanga kubwira umugabo aho ibintu bituruka. Umugabo aramukubita aranamwirukana ngo nagende, cyangwa se amubwire aho ibintu bituruka. Umugore arahaguruka aragenda.

Umugabo bimwanga mu nda aramugarura. Noneho umugore ajya kumwereka ibuzimu. Bagezeyo, basanga abazimu bacanye umurimo mwinshi bota. Nuko baterura wa mugabo baramukubita, baza no kumwica bamuzijije umukobwa wabo yafashe nabi; bamushyingira ahandi. Nuko Magene apfa atyo azize amagene.

Si iye wahera hahera umugani.